Umugore we arwaye imyaka 4 ‘igisebe cy’amayobera’ cyafashe imyanya y’ibanga akeneye UBUFASHA

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Gatsibo: Umugabo wo mu Karere ka Gatsibo aratabariza umugore we urwaye igisebe cyafashe imyanya ndangagitsina (cyafashe ku gitsina no mu mayasha), ubu akaba arembeye mu Bitaro bya Kiziguro, akeneye ubufasha bw’amikoro n’ubwamufasha kuvuza umugore we.

Hari andi mafoto UMUSEKE wabonye bitari ngombwa ko ajya hano

Uyu mugabo avuga ko kubonera ingemu umugore we n’amafaranga yo kumuvuza kabone n’ubwo bafite ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de sante) ari ihurizo rikomeye.

Muri iyi nkuru twirinze gukoresha amazina nyakuri y’umugabo cyangwa ay’umugore we, duhitamo gukoresha Kalisa na Mukamana.

Aganira na IRIBA NEWS, Kalisa yavuze uko icyo gisebe cyaje.

Ati : “Ni igisebe cy’amayobera cyaje kizanye ku gitsina. Kimaze imyaka 4, twavuje mu Bitaro i Kiziguro biranga bamwohereza i Kanombe ubona ko akize. Hashize ukwezi kumwe kiragaruka asubira i Kanombe barongera baramuvura, nabwo asa nk’uworohewe hashize ukwezi haba haje ikindi mu mayasha.”

Akomeza agira ati: “Inzu twabagamo twarayagurishije amafaranga nyamuvuzamo arashira ntiyakira, ubu turi mu bukode kandi nta bundi bushobozi dufite cyangwa ikindi kintu twakuraho amafaranga yo kumuvuza, kumugemurira no gukomeza kumwitaho.”

 

Icyo asaba abagiraneza

- Advertisement -

Kalisa ni umuturage utunzwe no gukora imirimo iciriritse agakuramo amafaranga yishyura ubukode bw’inzu, akanishyura bisanzwe asabwa kuri mituelle ngo avuze umugore we, ndetse akishyura n’ingemu dore ko magingo aya Mukamana arwariye mu Bitaro bya Kiziguro.

Agira ati: “Akazi nkora ni uguhingira abaturage bakanyishyura Frw 700 ku munsi hari n’igihe mbura abo mpingira. Ubu maze amezi arenga atatu ntabasha kwishyura inzu mbamo. Kubona ingemu y’umurwayi na byo ni ikibazo gikomeye.

Ndasaba abagiraneza kumfasha. Muganga yabwiye ko umugore wanjye bazamwohereza mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal kandi ko dusabwa gutegura amafaranga atari munsi y’ibihumbi magana cyenda (Frw 900, 000) ntaho nayakura!”

Akomeza avuga ko ikibazo cy’uburwayi bw’umugore we yakigejeje ku Buyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bukaba bwaramufashije kumushyira mu kiciro cya mbere cy’Ubudehe, ariko ibi ntibihagije ugereranyije n’ubufasha akeneye.

Uwashaka gufasha Mukamana wamubona kuri tel: +250 788 289 015 cyangwa 0726 763 677

 

IYI NKURU ITAMBUTSE KU UMUSEKE nk’UBUFATANYE BUBAHO MU ITANGAZAMAKURU KUGIRA NGO IJWI RYA IRIBANEWS.RW GIGERE KURE

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: IribaNews.rw 

UMUSEKE.RW

#Rwanda #KingFaisalHospital #GatsiboDistrict #EasternProvince #RBC #MINISANTE