Umukobwa w’imyaka 25 yatahuwe ashaka kugeza urumogi i Kigali mu mayeri ahambaye

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu ku wa Kane tariki ya 22 Nyakanga yafashe umukobwa w’imyaka 25 afite udupfunyika 500 tw’urumogi yashakaga kwinjiza ku isoko ry’i Kigali mu mayeri menshi.

Uyu mukobwa ngo ni ubwa kabiri abashwe ari mu kazi ko gucuruza ibiyobyabwenge

Muhawenimana Jeannette urumogi yafatanywe rwari mu mufuka urimo ibirayi.

Yafatiwe mu Murenge wa Kanzenze, mu Kagari ka Kiremera, Umudugudu wa Bisesero, yafashwe ategereje imodoka zitwara imitwaro kugira ngo zimufashe kugera mu Mujyi wa Kigali, ari naho yari kujyana urwo rumogi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko Abapolisi bari bamenye amakuru ko Muhawenimana afite umugambi wo kujyana urumogi i Kigali hahita hategurwa igikorwa cyo kurumufatana.

Yagize ati ”Hari amakuru yatanzwe n’abaturage ko Muhawenimana ashobora kuba acuruza urumogi, bari bafite amakuru ko hari umuntu ashaka kurushyira mu Mujyi wa Kigali aruvanye mu Karere ka Rubavu. Abapolisi bamufashe atarasohoza uwo mugambi, kuko bamufashe agitegereje imodoka itwara ibirayi mu Mujyi wa Kigali ngo zimutware.”

Yakomeje avuga ko Abapolisi bakimara kumufata basutse hasi ibirayi basanga yahishemo udupfunyika 500 tw’urumogi.

Uyu mukobwa yahise ashyikirizwa Urwego  rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kanama kugira ngo akurikiranwe.

Muhawenimana amaze gufatwa yafuze ko urwo rumogi aruhabwa n’undi muntu urukura muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRCongo), na we akaba yari afite umukiliya arushyiriye uba i Kigali.

- Advertisement -

Muhawenimana ni inshuro ya kabiri afatiwe mu cyaha cyo gucuruza urumogi.

CIP Karekezi yaboneyeho kongera gukangurira abaturage kujya bihutira gutanga amakuru igihe hari umuntu bakekaho gukoresha ibiyobyabwenge.

Yashimiye abaturage barimo gufasha Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ikwirakwira ry’ibiyobyabwenge.

 

Icyo Amategeko avuga:

Iteka rya Minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: RNP Website

UMUSEKE.RW