UPDATE: Minisiteri y’Ubucuruzi yavuze ibiri gukorwa ngo umuceri w’u Rwanda ubone isoko

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umuseke wari wabagejejeho inkuru y’umuceri uri mu bubiko bwa Nyagatare Rice Mill utaragurwa, Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda yavuze ko nta mpungenge zihari ku isoko ry’umuceri no ku bahinzi bawo muri rusange kuko hari amasoko atandukanye yashatswe.

Muri iki gihe umuceri ureze, ndetse hakaba n’uwo mu gihe cy’ihinga ryashize ukiri mu bubiko.

Umukozi wa Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ukora mu Ishami ry’ubucuruzi ashinzwe kunoza uruhererekane nyongeragaciro ku bihingwa, Mukaniyonzima Dative yabwiye Umuseke ko muri iyi minsi inganda zabonye isoko rya Toni 3, 400 ryo kugemura umuceri mu kigega cyo guhinika imyaka cya Leta aho bijyanye na gahunda yo kugaburira abantu bari muri Guma mu Rugo.

Yavuze ko umuceri ushobora kugira ikibazo cyo kubura abaguzi aho uri muri stock z’abacuruzi bitewe n’uko amashuri yari isoko rinini yahagaze, ariko ngo ku rwego rw’abahinzi nta kibazo cyo kubura isoko gihari.

 

Amahirwe mashya y’isoko ry’umuceri wera mu Rwanda

Uyu mukozi wa Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda avuga ko gahunda ya Leta yo kugaburira abanyeshuri ku bigo (School Feeding), muri gahunda yateguwe ibigo bizajya bigura imiceri yera mu Rwanda mbere yo kujya kugura iyo hanze, kandi ngo bizatangira amashuri niyongera gutangira.

- Advertisement -

Aha ngo ibigo by’amashuri byatangiye gutanga imibare wa Toni z’umuceri bikenera mu mezi atandatu kugira ngo bijye bihuzwa n’abacuruzi bibagurire.

Mukaniyonzima yavuze ko Isoko rya gisirikare (Army Shop) n’abacuruzi bamaze kumvikana ku isoko rya Toni 2, 800 z’umuceri kandi bikazaba ibintu bikomeza.

Mu gihe cy’ihinga B 2021 Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ivuga ko abahinzi bateganyaga ko hazera Toni 54, 000 z’umuceri ikavuga ko kumenya umuceri utaraguzwe byazamenyekana muri Nzeri 2021 igihe cy’isarura kirangiye.

 

Basabira Laurent wo mu ruganda rwa Nyagatare Rice Cooperative ari mu babonye isoko

Mu kiganiro Basabira Laurent yahaye Umuseke yavuze ko we nk’umushoramari abona adafite isoko rigaragara nubwo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yamuhaye isoko ryo kugemura Toni 590 z’umuceri mu Kigega cy’ubuhunikiro bw’igihugu, cyakora avuga ko afite icyizere kuko ngo hari ubwo agira gutya akumva ko hari isoko ribonetse.

Basabira avuga ko afite Toni 2, 360 z’umuceri muremure weze ubushize, akanagira Toni 214 z’umuceri mugufi utonoye.

Ku mpungenge zo kubura ubushobozi bwo kugurira abaturage bahinga umuceri muri Nyagatare, Basabira avuga ko muri iki gihe cy’ihinga B azagura Toni 4, 000 kandi nta kibazo afite kuko ngo yamaze kuvugana na za Koperative ndetse hari abo yahaye miliyoni 260Frw ya avance muri iki gihe cyo gusarura.

Ati “None MINAGRI ntizatwishyura natwe tukishyura abahinzi? Hari abo tuba twahaye amafaranga y’inyongeramusaruro, tukabaha ayo gusarura nyuma tukabara ayo twabahaye tubagurira umusaruro bejeje, bajya kuyamara tukabaha andi.”

Basabira avuga ko mu bucuruzi habaho gucuruza iby’umuntu afite, ngo bo bafata amafaranga muri Banki bakayaha abahinzi hanyuma bagasigara bashaka isoko, udacuruje uyu munsi akazacuruza ubutaha.

Ati “Tuvugishije ukuri warangura uvuga ngo Leta ni yo izanshururiza? Ibintu by’ibiribwa byera mu gihe runaka ni ukubyitondera bitandukanye n’ibindi bucuruzwa, uko umwero wagenze ku gihembwe ni ko n’isoko riba rimeze, iyo abantu benshi bafite ibiribwa ntibakenera iby’isoko babanza kurya ibyo bafite nyuma byashira bakajya guhaha. Ntitwafata umusaruro wose ngo tuwucuruze kuko habayeho ko umusaruro utaboneka byagenda gute? Twe abacuruzi tuba dushaka amafaranga ako kanya ugasanga ako dukunda kukibagirwa.”

 

Uhagarariye abahinzi b’umuceri muri Nyagatare avuga icyo bumvikanye ku biciro

Hakizabera Theogene Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amakoperative y’abahinzi b’umuceri muri Nyagatare, UCORIVAMU yabwiye Umuseke ko igiciro cyashyizweho na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’iy’Ubucuruzi ari Frw 259 ku Kilo ariko yaba menshi akagera kuri Frw 272 ku Kilo.

Yavuze ko umushoramari yabongereyo Frw 5 abahera ku mafaranga 264 ku Kilo uwo ni umuceri mugufi. Ku muceri muremure ikinyuranyo ni Frw 20 ku giciro cyagenwe na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi na Ministeri y’Ubucuruzi kingana na Frw 279 ku Kilo. Umushoramari yabongereyeho Frw 9 ku Kilo, abagurira ku Frw 288 ku kilo.

Ati “Koperative mpagarariye 5 mu ihuriro UCORIVAMU, Koperative 4 zamaze kugurisha umuceri Toni 4, 600 Koperative ya 5 kuko yo ihinga nyuma imaze gutanga nka Toni 1,800 umuceri utaragurishwa ni nka Toni 600 ariko na wo ni uko uri mu murima.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW