UPDATE: Umuforomokazi byavugwaga ko akurikiranweho gukwirakwiza COVID-19, basanze atari byo

webmaster webmaster

Akarere ka Nyanza kari kanditse kuri Twitter ko hari Umuforomokazi witwa Gahamanyi ukora ku Kigo Nderabuzima cya Nyamure mu Murenge wa Muyira wafashwe akekwaho gukwirakwiza ubwandu bwa Covid-19 ku bushake, mu kiganiro twagiranye na nyiri ubwite, yavuze uko Umuvandimwe we yaje kumusura atazi ko arwaye Covid-19 yajya kumupimisha bakayimusangamo, nyuma yo kubona ko ashobora kwanduza abantu benshi akamujyana mu Murenge atuyemo wa Mukingo yabanje kubibwira Umujyanama w’Ubuzima n’Umuyobozi w’Umudugudu w’aho atuye.

Yagize ati “Umuvandimwe yambwiye ko atameze neza, ko amaze kujya kwa muganga i Gatagara inshuro 5 bakabura indwara, namusabye kuza kundeba kugira ngo mbone uko mujyana kumupimisha Covid-19, bamupimye bamusanzemo Covid-19, ntabwo yari arembye yarigenzaga ariko atengurwa, …Nafashe imodoka yanjye mujyana iwe kuko niho nabonaga hizewe kuko iwanjye hari abantu benshi, kandi we abana n’umwana umwe.”

Yavuze ko mbere yo kumutwara yabibwiye Umujyana w’Ubuzima baturanye ko yanduye Covid-19, ndetse ngo uyu Muforomokazi yabwiye abaturanyi ba mukuru we ko bamusanzemo Covid-19.

Gahamanyi nk’umuntu ufite ubunararibonye mu buvuzi ngo ntabwo yari guhisha ko umuntu we arwaye Covid-19 kuko yanabyandikiye ubuyobozi bw’aho akora ko ari kwita ku muvandimwe we.

Avuga ko yasobanuriye Polisi ko Ikigo Nderabuzima cyari cyabwiye uwo murwayi gutaha akajya mu rugo, nk’umuvandimwe we ntiyari kumureka ngo atahe n’amaguru.

Yagize ati “Ibyo kuvuga ngo natawe muri yombi ntabwo ari byo, nagiye kuri RIB gusobanura uko byagenze bumva ko ntacyo nshinjwa ndataha. Ubwo sinzi niba kujya gusobanura ari ko gutabwa muri yombi.”

 

 

- Advertisement -

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

INKURU YABANJE: Umuforomokazi wo ku Kigo Nderabuzima cyo mu Karere ka Nyanza yatawe muri yombi aho bivugwa ko yimuye umuvandimwe we  wari urwaye COVID-19 amuvana aho arwariye iwe nta we abimenyesheje.

Ikicaro cy’Akarere ka Nyanza

Kuri uyu wa 26 Nyakanga 2021 hakozwe igikorwa cyo kwambika no kwambura bracelets (ibikoresho byambikwa abarwayi ba Coronavirus barwariye mu ngo), bivugwa ko Polisi yahamagaye umurwayi witwa Devotha w’imyaka 43 y’amavuko abeshya ko ari mu Mudugudu wa Gihisi A mu Kagari ka Kavumu mu Murenge wa Busasamana ari naho yari yarabwiye abaganga bo ku Kigo Nderabuzima cya Hanika cyamupimye bagasanga yanduye COVID-19.

Bakivugana uwo murwayi yahise akupa telefone ye ntibongera kuvugana kuko telefone ye itongeye gucamo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yabwiye UMUSEKE ko babonye bigenze gutyo bitabaje abajyanama b’ubuzima bababwira aho ari.

Ati “Polisi yaje kumenya amakuru ko ari kwa murumuna we Gahamanyi Genevieve w’imyaka 37 y’amavuko usanzwe ari Umuforomokazi ku Kigo Nderabuzima cya Nyamure kiri mu Murenge wa Muyira, ariko akaba yaragiyeyo nta rwego na rumwe rubizi.”

Ntazinda akomeza yibutsa abantu ko bakwiye kwirinda bagafatanya by’umwihariko n’inzego zose hakirindwa gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko hapimwe COVID -19 uriya Muforomokazi basanga ataranduye, ahita ashyikirizwa Polisi Sitasiyo ya Busasamana akurikiranweho gushaka gukwirakwiza COVID-19 afatanyije na mukuru we.

Bivugwa ko uriya Muforomokazi Genevieve yajyanye umuvandimwe we mu Murenge wa Mukingo ari naho arwariye ubu, akaba yahise yambikwa bracelet nyuma ibye bikazigwaho aho banahise bamenyesha abaturanyi be ko arwaye.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW