Urubyiruko rw’Abanyamulenge “Twirwaneho” rwahanganye n’ingabo za Leta

Minembwe: Kuri uyu wa Gatandatu umutwe w’urubyiruko rw’Abanyamulenge Twirwaneho wahanganye bikomeye n’ingabo za Leta (FARDC) nk’uko byemejwe n’Umuvugizi w’ibikorwa byo kurwanya imitwe y’itwaje intwaro mu Burasirazuba bwa DR.Congo.

Ingabo za Congo zivuga ko Twirwaneho ari yo yateye ibirindiro byazo, na Twirwaneho ikavuga ko FARDC yateye abaturage

Ingabo za Congo zivuga ko zagabweho igitero n’umutwe w’urubyiruko rw’Abanyamulenge “Twirwaneho”.

Abo muri Sosiyete sivile mu gace ka Minembwe, muri teritwari ya Fizi (muri Kivu y’Amajyepfo) babwiye SOS Médias Burundi ko abasivile benshi bahunze imirwano.

Capt. Dieudonné Kasereka, Umuvugizi w’ingabo ziri mu bikorwa byo guhashya imitwe y’itwaje intwaro (Sokola II), muri Kivu y’Amajyepfo avuga ko ibirindiro by’ingabo za Leta biri ahitwa Kakenge byagabweho igitero mu gitondo.

Hari amakuru avuga ko imirwano yakomeje igera nyuma ya saa sita hafi ya Km 2 ku cyicaro cy’ingabo za Brigade ya 12.

Abavuganye na SOS Médias Burundi bavuga ko “abarwanyi ba Twirwaneho birukanye ingabo Leta bazigeza ahitwa Runundu.”

Hari uwabwiye uru rubuga ari Ilundu, ko hari umwana w’umukobwa w’imyaka 13 hasize ubuzima muri iyo mirwano.

Sosiyete Sivile y’i Minembwe yemeje ayo makuru. Ivuga ko hari abaturage benshi muri kariya gace bahunze imirwano.

Hashize imyaka itatu abaturage b’Abanyamulenge bashinja ingabo za Leta FARDC (Forces Armées de la République Démocratique du Congo) kwica abasivile no kwiba inka zabo bafatanyije n’abarwanyi ba Maï-Maï.

- Advertisement -

Tariki 30 Kamena 2021, abaturage batanu barimo abagore 4 b’Abanyamulenge bishwe barashwe n’ingabo za Congo mu gace ka Minembwe.

Urubanza rw’abasirikare bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi ruzatangira ku wa Kabiri w’icyumweru kigiye kuza.

Capt. Kasereka agira ati “Bakurikiranyweho ubwicanyi, gukoresha nabi intwaro ku rugamba, no kwica amategeko.”

Capt. Dieudonné Kasereka yabwiye Ibiro Ntaramakuru AFP ko ingabo za Leta mu masaha y’umugoroba zabashije gusubiza inyuma igitero cy’abarwanyi ba Twirwaneho, ndetse ngo bakaza gutangaza umubare w’abaguye muri iyi mirwano yamaze umunsi wose.

Kuri Twitter Twirwaneho yavuze ko mu MINEMBWE mu gitondo kare ingabo za FARDC zikambitse ahitwa Kakenge, zagabye igitero ziza zirasa mu giturage zitarobanuye.
 
Yavuze ko hari abaturage bashobora kuba baguye muri icyo gitero ariko ko hataramenyekana imibare y’abapfuye.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: SOS Médias Burundi

UMUSEKE.RW

#Rwanda #Twirwaneho #FARDC #DRCongo