Abagororerwa Iwawa bashimye leta yabatekerejeho ikambuka amazi ije kubakingira Covid-19

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abagororerwa mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa ku nshuro ya mbere abagera kuri 20% bahawe urukingo rwa Covid-19, abakingiwe bakaba bashimiye ubuyobozi bwabatekerejeho bukambuka amazi y’I Kivu bubashyiriye inkingo.

                                           Abagororerwa Iwawa basaga 300 bahawe urukingo rwa Covid-19

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 15 Nzeri 2021, saa mbili n’iminota icumi z’igitondo (8:00am) nibwo icyiciro cya mbere cy’inkingo za Covid-19 zisaga magana atatu (300) zavanywe ku bitaro bya Gisenyi zerekejwe ku kirwa cya Iwawa ahagororerwa abarenga 1000.

Bamwe mu bahakingiwe ku ikubitiro, akanyamuneza kari kose kuko bavuga ko ari amahirwe bahawe yo kuguma batekanye ko batarembya na Covid-19, gusa ngo ntago bikuraho amabwiriza asanzwe yo kwirinda kuko bazayakomeza.

Uwayezu Jean Claude, ni umwe mu rubyiruko rugororerwa muri iki kigo ngororamuco cya Iwawa, akaba yakingiwe ku ikubitiro avuga ko ari amahirwe bahawe kuba batekerejweho kuko bumvaga abahitanwa na Covid-19.

Ati “Uru rukingo turwakiriye neza hamwe na bagenzi banjye kandi ni amahirwe duhawe, umutima uratuje kuko Covid-19 itatugiraho ikibazo gihambaye. Twajyaga twumva abahitanwa n’iki cyorezo none ubu kuba turuhawe ni amahirwe duhawe n’abayobozi bacu.”

Undi wakingiwe mu ba mbere ni Mugisha Noel, ashimira ubuyobozi bwabatekerejeho ko nabo bakwiye gukingirwa Covid-19, yongeraho ko nta muntu ukwiye gutinya urukingo ahubwo ko bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe baba bahawe n’ubuyobozi.

Yagize ati “Mbere na mbere ndashimira abayobozi bakomeza kutwitaho uko bwije nuko bukeye, ni iby’agaciro kuba muri umwe mubakingiwe ku ikubitiro. Bagenzi bange ndabakangurira kudatinya urukingo kuko ni rwiza, ntibakwiye ku rutinya kuko ni amahirwe urubyiruko tuba tubonye tudakwiye gupfusha ubusa.”

Yakomeje agira ati “Ni agaciro gakomeye kuba bemeye gukora urugendo rutoroshye bakambuka amazi bakaza kwita ku bantu tugororerwa hano baduha urukingo rwa Covid-19.”

- Advertisement -

Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Iwawa, Dr. Nshimiyimana Jean Damascene, avuga ko kuba batangiye gukingira bigiye kubafasha gukomeza ubwirinzi, gusa ngo n’intangiriro kuko iki gikorwa cyo gukingira Covid-19 Iwawa kizakomeza.

Ati “Iyi ni intangiriro kuko twakingiye 20%, gusa ariko twizeye ko igikorwa cyo gukingira kizakomeza dufatanyije na RBC n’Ikigo kigihugu cy’ingororamuco. Uko imibare y’abakingirwa igenda yiyongera turizera ko ibikorwa byo gusura abagororerwa aha bizasubukura tugendeye ku mabwiriza y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima.”

Yakomeje agira ati “Kugeza ubu nta murwayi wa Covid-19, dufite ingamba kuko umuntu wese winjira mu kigo arapimwa mu rwego rwo gukumira ko twagira ubwandu bwaza mu banyeshuri.”

Kuri iki kirwa higeze hagaragara abafite ubwandu bwa Covid-19 bagera kuri batatu, gusa ngo hari ibyumba byo kwita ku barwayi bayo, gusa nta mugororwa wigeze wandura iki cyorezo.

Inkingo zatwanze mu kigo ngororamuco cya Iwawa ni 300, bakaba bakingiye abangana na 20%, aho ku ikubitiro iki cyiciro cya mbere cy’inkingo zahawe abafite hejuru y’imyaka 40 ndetse n’abafite indwara zidakira.

Izi nkingo zikaba zagejejwe kuri iki kirwa cya Iwawa zitwawe mu bwato zikuwe mu karere ka Rubavu ku bitaro bya Gisenyi. Iki kigo ngororamuco kugeza ubu kigororerwamo abanyeshuri barenga 1,600. Giherereye mu murenge wa Boneza, Akarere ka Rutsiro.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Abahawe izi nkingo bashimiye ubuyobozi bwambutse amazi bugiye kubakingira
Ibikorwa byo gukingira Iwawa byahereye kubafite hejuru y’imyaka 40 n’abafite indwara zidakira