Abategura Miss Rwanda bahuye na Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Mu rugendo bamazemo iminsi abayobozi ba Rwanda Inspiration Back Up itegura MissRwanda, ibiganiro mpaka bizenguruka igihugu cyose mu mashuri yisumbuye (National Debate Championship) kuri uyu wa kabiri bahuye na Ambasaderi w’u Rwanda muri leta zunze ubumwe za Amerika ambasaderi Mathilde Mukantabana.

Abategura Miss Rwanda bagiranye ibiganiro na Ambasaderi Mathilde Mukantabana uhagarariye u Rwanda muri Amerika.

Mu biganiro bagiranye, ahanini byaganishije ku mikoranire ndetse n’iterambere ry’imishinga ikorwa niyo Kompanyi cyane bijyanye n’ibyafasha urubyiruko ruba mu mahanga.

Ambasaderi Mukantabana yagaragaje ko yishimiye cyane ibikorwa by’iyi Kompanyi n’urwego irushanwa rya Miss Rwanda rimaze kugeraho birimo guha amahirwe yo kwiga abakobwa baryitabira nk’imwe mu nkingi z’iterambere ry’umwana w’umukobwa.

Yakomeje ashimira abatsindiye amakamba mu myaka igiye itandukanye ku bikorwa byiza bagenda bakora ndetse ko batacitse intege ubwo imyaka yabo yarangiraga bagatanga amakamba ahubwo bagakomeza imishinga yabo kugeza n’ubu.

Ambasaseri Mathilde Mukantabana, yijeje abategura iri rushanwa ubufasha bakenera bijyanye na gahunda ya Ambasade kugirango iterambere ry’igihugu rikomeze gushyirwa imbere mu nzira zose.

Abategura irushanwa rya Miss Rwanda bashimiye cyane Ambasaderi ku bijyanye n’inama ndetse n’ibitekerezo akomeza kubaha muri gahunda zabo za buri munsi, ndetse n’uburyo ashyigikira urubyiruko.

Mu bindi baganiriyeho, hari icyo nk’abanyarwanda baba hanze bakomeza kujya bafasha mu bikorwa byaba nyampinga ndetse no kubashyigikira aho baba bagiye guhagararira igihugu. Hari kandi na gahunda yo gukomeza guhuza urubyiruko rw’u Rwanda ruri mu gihugu n’ururi hanze bose bakomeza gutahiriza umugozi umwe wo gufasha igihugu mu iterambere.

Meghan Nimwiza umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura MissRwanda wari muri ibyo biganiro, yavuze ko byari ibiganiro byuje urugwiro ndetse n’inama zikomeye.

- Advertisement -

Ati “Ambasaderi yatwijeje ubufasha aho bishoboka hose byatuma ibikorwa byiza bikorwa na ba Nyampinga ndetse n’irushanwa muri rusange bitera imbere kurushaho. Uhereye ku mishinga ihari yaba ari iyo kuvuza amaso no kumenyekanisha ibikorerwa iwacu Made in Rwanda bikorwa na Miss Elsa. Harimo kurwanya imirire mibi bikorwa na Liliane ndetse n’ibindi bitandukanye. Ambasaderi yasoje adusaba gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura.”

Nubwo buri mwaka habaho igikorwa cyo gutora Nyampinga w’u Rwanda mushya, abatwaye ikamba bakomeza kugira imishinga bakorera abanyarwanda yibanda cyane mugufasha abatishoboye.

Ikindi kiyongereyemo kigashimwa na benshi cyo kuba abakobwa bageze muri 20 ba mbere barahawe Scholarships muri kaminuza ya University of Kigali bikomeje kwishimirwa na benshi.

Miss Rwanda 2021 akomeje ibikorwa bitandukanye hirya no hino mu gihugu aho mu minsi ishize yahaye abamugariye ku rugamba insimburangingo n’inyunganirangingo muri gahunda yo kwizihiza umunsi wo kwibohora.

Ambasaderi Mathilde yabemereye ubufasha bwose n’inama bakenera kuri Ambasade y’u Rwanda muri Amerika.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW