Abavuga ko dutakaza amafaranga kuko baduha imfashanyo baribeshya-Perezida Kagame

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko abavuga ko u Rwanda rutakaza amafaranga mu bufatanye n’ikipe ya Arsenal bibeshya, yongeraho ko badakwiye kubivuga bitwaza ko bahaye inkunga u Rwanda kuko utafasha umuntu ngo umutegeko nuko akorsha imfashanyo wamuhaye.

Perezida Kagame asanga ntawukwiye kuvuga ko u Rwanda rutakaza amafaranga kuri Arsenal kuko ubu bufatanye bwinjije amafaranga aruta ayo bayihaye

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 29 Nzeri 2021, mu kiganiro cyabaye nyuma y’itangizwa ry’inama yiga ku bucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Zimbabwe (Rwanda – Zimbabwe Trade and Investment Conference).

Ubwo yagarukaga ku bufatanye bw’u Rwanda n’amakipe y’iburayi ya Arsenal na PSG buzwi nka Visit Rwanda, Perezida w’u Rwanda yashimangiye ko ubufatanye na Arsenal bwinjirize igihugu aruta amafaranga bayihaye.

Ati “Kunenga akenshi biza nyuma yo kuba udasobanukiwe, sintekerezako abo bantu baba bazi ibyo bavuga. Ubufatanye dufitanye na Arsenal bwamaze gukurura abantu benshi bazana amafaranga menshi aruta ayo twahaye Arsenal.”

Perezida Kagame yavuze ko abavuga ko u Rwanda rutakaza amafaranga muri ubu bufatanye ari ukwibeshya, bityo ngo ntibagakwiye kwitwaza ko hari imfashanyo baha u Rwanda.

Yagize ati “Njya mbona ibyandikwa n’ibitangazamakuru byo mu Bwongereza bitandikwa n’ibyo muri Afurika, bavuga ngo u Rwanda ruratakaza amafaranga yacu kubera baduha inkunga, ariko baribeshya, niba uhaye umuntu inkunga gute wamutegeka uko ayikoresha. Niba umpaye miliyoni 50, uko nazikoresha mfite kuzibyazamo miliyoni 300, kuki wangayira ibyo.”

Mu bindi byagarutsweho na Perezida Paul Kagame nuko ntacyagerwaho byoroshye mu gihe hadatanzwe ibitambo, ashimangira ko nta gihugu ku mugabane w’Afurika cyatera imbere nta bufatanye bubayeho.

Ati “Gutera imbere ntago byaza byoroshye cyangwa nta bitambo byatanzwe. Bisaba gukora cyane, no guharanira kwigira. Ariko kwigira ntibivuze kuba nyamwigendaho, nta gihugu na kimwe ku mugane wacu cyatera imbere mu gihe hatabayeho ubufatanye.dukwiye gushyira hamwe tukabyaza umusaruro umutungo dufite n’ubumenyi maze tugaterana imbaraga.”

- Advertisement -

Muri Gicurasi 2018 ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwinjiye mu bufatanye n’Ikipe ya Arsenal FC yo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Bwongereza (Premier League), u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y’imipira, aho yambara “Visit Rwanda” ku kuboko kw’ibumoso ku ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y’abagore.

Ayo masezerano yongeye kuvugururwa muri uyu mwaka wa 2021. Ni mu gihe andi masezerano y’ubufatanye yasinywe hagati y’u Rwanda n’Ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa kuva mu 2019.

Igenzura ryakozwe na RDB ryerekanye ko kuva u Rwanda rutangiye gukorana na Arsenal binyuze muri Visit Rwanda, ubukerarugendo bwavuye kuri 35% mu 2019, bugera kuri 41% mu 2020.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW