Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Nzeri 2021, Ikipe y’Igihugu y’abari n’abategarugori yatangiye umwiherero mu rwego rwo kwitegura imikino y’ijonjora rya kabiri u Rwanda rugomba guhuramo na Ethiopia.
Ikipe y’Igihugu y’abatarenge imyaka 20 mu bagore yakomeje mu cyiciro gikurikira nyuma yo gukuramo Ikipe ya Sudani y’Amajyepfo kuri mpaga kuko iyo kipe yamenyesheje CAF ko itazitabira ayo majonjora.
Umukino ubanza ugomba guhuza u Rwanda na Ethiopia uzabera i Kigali ku wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021 kuri Stade ya Kigali mu gihe umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki ya 9 Ukwakira 2021 muri Ethiopia.
Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’abangavu, Marie Grace NYINAWUMUNTU yahamagaye abakinnyi 30 bagomba gukora umwiherero bitegura Ikipe y’Igihugu ya Ethiopia y’abatarengeje imyaka 20.
Urutonde rw’abakinnyi bahamagawe:
ABANYEZAMU
- MUTUYIMANA Elizabeth (APAER WFC)
- UWASE Beatrice (APAER WFC)
- MUSHIMIYIMANA Anitha (KAMONYI WFC)
- UWINEZA Belise (RUGENDE WFC)
AB’INYUMA
- Advertisement -
- UZAYISENGA Lydia (APAER WFC)
- NIYONSABA Diane (APAER WFC)
- MUKAMANA Jeannette (LES LIONNES WFC)
- MUKARUZAGIRA Jeannette (AS KIGALI WFC)
- DUKORERIMANA M Catherine (FATIMA)
- MUSHIMIYIMANA Julienne (NASHO WFC)
- MUKANDAYISENGA Jeannine (INYEMERA WFC)
- IRANZI Benitha (IPM WFC)
- UWIMBABAZI Fidélité (IPM WFC)
ABO HAGATI
- GIKUNDIRO Solange (APAER WFC)
- NTAKOBANJILA Nelly Salam (APAER FC)
- NIYONSHUTI Emerance (KAMONYI WFC)
- UKWISHAKA Zawadi (KAMONYI WFC)
- MUSHIMIYIMANA Thacienne (LES LIONNES WFC)
- UMWARIWASE Dudja (FATIMA WFC)
- MUTESIWASE Latifa (RUGENDE WFC)
- USANASE Zawadi (SCANDINAVIA)
- KAMIKAZI Yvonne (IPM WFC)
- UWITUZE Janvière (IPM WFC)
- UWASE Mireille (IPM WFC)
AB’IMBERE
- IRUMVA Delphine (KAMONYI WFC)
- INGABIRE Aline (KAMONYI WFC)
- UMUTUZA Justine (KAMONYI WFC)
- NTAKIRUTIMANA Benilde (LES LIONNES WFC)
- NYIRAMIGISHA Rosette (APAER WFC)
- IZABAYO Clemence (IPM WFC)
Ikipe y’Igihugu y’abangavu iri kwitoreza kuri Stade ya Kigali ikaba icumbitse kuri Hilltop Hotel I Remera.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
UMUSEKE.RW