America yasabye u Rwanda kwita ku “byo yita inenge zagaragaye mu rubanza rwa Rusesabagina”

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Deparitoma ya Leta zunze ubumwe za Amerika yasohoye itangazo nyuma y’isomwa ry’urubanza rwa Paul Rusesabagina n’abandi bantu 20 bareganwa na we, ivuga ko ihangayikishijwe n’igihano yahawe.

Ned Price avuga ko ibivugwa ko urubanza rutabaye mu mucyo bituma umuntu yibaza ku cyemezo cy’urukiko

Leta zunze ubumwe za America zivuga mu itangazo ko zihangayikishijwe no kuba Urukiko rwo mu Rwanda rwahamije ibyaha umuturage ufite ibyangombwa byemewe byo kuba ubuziraherezo muri America.

Ku wa Mbere tariki 20 Nzeri, 2021 nibwo Urugerero rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwakatiye gufungwa imyaka 25 Paul Rusesabagina, nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’iterabwoba hashingiwe ku kuba yarashinze akanatera inkunga umutwe wa MRCD-FLN wanagabye ibitero mu Rwanda bikagwamo abantu 9.

Deparitoma y’Ububanyi n’Amahanga ya America igira iti “Ibyavuzwe ko nta butabera busesuye bwabayeho biratuma umuntu yibaza ku cyemezo cy’urukiko.

Twakomeje kugaragaza impamvu yo kubahiriza amategeko yose ashoboka mu mizi y’uru rubanza, kandi twagaragaje ko ayo mategeko atubahirijwe mu buryo butabogamye igihe cyose nk’uko u Rwanda rwabyiyemeje mu rwego mpuzamahanga.

Dutewe impungenge n’inzitizi Rusesabagina yagaragaje zo kuba ataremerewe mu buryo busesuye guhura n’Abamwunganira mu mategeko, kubona inyandiko zikomeye zijyanye na dosiye ye, no kuba bwa mbere ataremerewe kubonana n’Abamwunganira mu mategeko.

Turasaba Leta y’u Rwanda gutera intambwe ikagenzura inenge zagaragaye mu rubanza rwa Rusesabagina, ndetse igashyiraho uburyo bwo gukumira kugira ngo bitazasubira mu gihe kizaza.”

Ibi bikubiye mu itangazo byasowohwe n’Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ned Price, tariki 20 Nzeri, 2021 nyuma y’isomwa ry’urubanza.

- Advertisement -

Paul Rusesabagina yakatiwe imyaka 25, naho Nsabimana Callixte wiyise Major Sankara ari Umuvugizi wa FLN yakatiwe imyaka 20 y’igifungo, mu gihe Nsengimana Herman wamusimbuye kuri uwo mwanya ykatiwe igifungo cy’imyaka 5.

Abandi bakatirwa hagati y’imyaka 20, 10, 5 n’iimyaka 3.

Uretse America n’Ububiligi bwavuze ko Rusesabagina atahawe ubutabera, gusa u Rwanda ruvuga ko Paul Rusesabagina yaburanishijwe mu mucyo kimwe n’abandi bantu 20 bareganwa na we, ndetse rukanenga abashaka kumurengera birengagije ingaruka ibitero by’umutwe yashinze wa MRCD-FLN byagize ku baturage bo muri Nyaruguru n’ahandi ndetse bikagwamo abantu 9.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW