APR FC yakomeje mu kindi cyiciro cya CAF CL itsinze Mogadishu City 2-1

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC yatsinze ikipe ya Mogadishu City yo muri Somalia ibitego 2-1 ni mu mikino nyafurika ya CAF Champions League aho yabashije kubona itike yo gukomeza mu cyiciro gikurikiraho mbere yo kwerekeza mu matsinda.

APR FC ikaba yagiye igaragaza ishyaka ridasanzwe mu gice cya kabiri byanabahaye gukomeza

Kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, tariki 19 Nzeri 2021, nibwo APR FC yacakiranye na Mogadishu City mu mukino wa kabiri w’imikino nyafurika ya CAF Champions League, ni nyuma yo kunganyiriza ubusa ku busa muri Djibouti.

Ni umukino watangiranye imbaraga n’umurava ku makipe yombi, gusa ikipe ya Mogadishu City nk’ikipe yari yaritwaye neza ikihagararaho iwayo byayisabye gutangirana imbaraga ku buryo yagendaga ibona amahirwe yo kugera imbere y’izamu rya APR FC.

Ni mu gihe APR FC nayo yakoraga ibishoboka byose ngo ihagarare ku inota rimwe yakuye hanze ibintu byayihaga amahirwe menshi yo gutsinda uyu mukino kuko yari iwayo ariko n’amahirwe yabonaga ntiyayabyazaga umusaruro uko bikwiye.

Inzozi z’abafana ba APR FC zo gutsinda Mogadishu City Club byoroshye zaje kuba ntazo kuko ku munota wa 24, abakinnyi ba Mogadishu City baje kubona uburyo imbere y’izamu maze umupira ukubita umutambiko uragaruka ariko abakinnyi ba APR FC bananirwa kuwukina uko bikwiye, maze Mogadishu City Club yari irajwe inshinga no gushaka igitego cyo hanze iba ifunguye amazamu  ku gitego cyatsinzwe na Bi Marc Boue.

Umukino wakomeje, maze amakipe yombi abona uburyo imbere y’izamu ariko ntacyahindutse kuko amakipe yombi yasoje igice cya mbere Mogadishu City iyoboye umukino n’igitego kimwe, maze umutoza Adir Mohammed ajya guha amabwiriza mashya abasore be.

Nyuma y’iminota 15 umukino wakomeje, ariko APR FC ikora impinduka aho abakinnyi nka Bizimana Yannick, Mugisha Gilbert na Rwabuhihi Aime Placide baje gusimbuzwa Mugunga Yves, Ishimwe Anicet na Nsanzimfura Keddy.

Izi mpinduka zakozwe na APR FC zaje gutuma umukino usa n’uhindura isura kuko Jacques Tuyisenge na bagenzi be bashaka ibitego byaje kugaragara ko bagera imbere y’izamu rya Mogadishu City.

- Advertisement -

Byaje gushimangirwa ku munota wa 61 ubwo Djabel Manishimwe yaje kuba yishyura igitego bari batsinzwe, maze amakipe aba asubiye ku kigero kimwe, ariko nubwo bari bishyuye ntago bari bakizera gukomeza kuko Mogadishu yari ifite igitego cyo hanze cyatumaga iguma imbere.

Karera Hassan ku munota wa 73 yaje kurema agatima abafana ba APR FC ubwo yatsindaga igitego cya kabiri nyuma y’amakosa yari akozwe n’abadefanseri ba Mogadishu City ubwo biba bibaye ibitego 2-1. Maze umukino urakomeza ariko APR iri imbere mu kuba yakomeza mu kindi cyiciro.

Iminota 90 y’umukino yaje kuba irangira, maze bongeraho iminota 5 y’inyongera nayo izakurangira ntagihindutse, umukino urangira APR FC itsinze ibitego 2-1.

Nyuma yo guhuha mu isifure haje kuba haba ikintu cyo kutumvikana biturutse ku basore ba Mogadishu City Club binubiraga ko umukino urangiye habura amasegonda 20, ibi byaje gutuma n’abakinnyi ba APR bamwe muri bo bashyamirana bidakabije na bagenzi babo bo muri Somalia. Polisi yaje kuba yinjira mu kibuga ihosha izo mvururu.

Umukino ukurikira APR FC ikazacakirana n’ikipe ya Etoile du Sahel yo muri Tunisia mu kwezi gutaha k’Ukwakira.

Abakinnyi APR FC yari yabanje mu kibuga ni umuzamu Ishimwe Pierre, Ombolenga Fitina, Niyomugabo Claude, Karere Hassan, Buregeya Prince, Rwabuhihi Placide, Mugisha Bonheur, Mugisha Gilbert, Manishimwe Djabel, Bizimana Yannick na kapiteni Jaques Tuyisenge.

Abakinnyi 11 APR FC yari yabanje mu kibuga

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW