Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Ikipe y’abagore y’u Rwnda ya Volleyball yakuwe mu irushanwa nyafurika rya Volleyball mu bagore ryaberaga muri Kigali Arena, ni nyuma y’uko rurezwe gukinisha abakinnyi bane b’abanyamahanga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Nk’uko byemejwe na Minisiteri ya Siporo mu Rwanda mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, irushanwa nyafurika rya VolleyBall mu bagore ryaberaga muri Kigali Arena rirakomeza ariko inshingano zikaba zakuwe mu maboko y’Ishyirahamwe ry’umukino wa VolleyBall mu Rwanda zifatwa na Minisiteri ya Siporo.
Ibi bije nyuma y’uko amakosa yashinjijwe Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, irushanwa rirakomeza ariko ritarimo ikipe y’u Rwanda mu gihe hakomeje gukorwa iperereza kuri ibi birego.
Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball mu bagore yarezwe n’iya Senegal kuba yaba ikinisha abakinnyi bane bakomoka mu gihugu cya Brazil aho bakinishijwe mu buryo butemewe, aho Senegal yasabaga ko umukino uhagarika igahabwa amanota.
Abo bakinnyi ni Mariana Da Silva, Moreira Bianca Gomes, Aline Sipweira na Apolinario Caroline Tatiana.
U Rwanda rusezerewe rudatsinzwe umukino n’umwe, aho rwatsinze amakipe arimo nka Marocco, aho rwari rwamaze kubona itike ya ½.
Irushanwa nyafurika rya Volleyball rikaza kuba rikomeza kuri iki Cyumweru ari nabwo rigomba gusozwa. Uko imikino irakinwa muri kimwe cya kabiri ku saa 10:00am Kenya irakina na Morocco, saa sita 12:00 Cameroon icakirane na Nigeria. Finali iteganyijwe ku isaha ya saa mbili (20:00pm) z’umugoroba.
Ni mu gihe saa sita z’amanywa Senegal ihura RDC, saa munani (14:00pm)Tunisia icakirana n’iiba yavuye hagati ya Senegal na RDC, ku mugoroba saa kumi n’ebyiri (6:00pm)hakaza kuba hahatanirwa umudarin wa Bronze.
- Advertisement -
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW