Bimwe mu bitaramenyekanye kuri Kirasa Alain utoza Police wakiniye APR FC – INTERVIEW

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Bimwe mu byaranze umutoza wungirije mu kipe ya Police FC no mu Ikipe y’Igihugu, Amavubi, harimo no kuba yarakiniye amwe mu makipe azwi mu Rwanda nk’ikipe y’Ingabo, APR FC n’izindi.

Kirasa (uri iburyo) yakiniye APR FC

Kirasa Alain utoza ni izina benshi batari bazi cyane muri ruhago y’u Rwanda. Ni umwe mu batoza baje mu Cyiciro cya Mbere, ariko si benshi mu bantu bari basanzwe bamuzi, cyane ko yari asanzwe atoza mu Cyiciro cya Kabiri mu ikipe ya Heroes FC.

UMUSEKE wagiranye ikiganiro kirambuye n’uyu mutoza hagamijwe kumenya no gusobanukirwa neza, uwo ari we kuko atari benshi bamuzi ariko ni umugabo umaze iminsi mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

 

Kirasa Alain ni muntu ki? Arubatse? Afite abana?

Uyu mugabo yavukiye mu igihugu cy’u Burundi mu mwaka w’1975 bivuga ngo afite imyaka 46 y’amavuko. Arubatse, afite umugore umwe n’abana bane b’abahungu bose.

Umwana w’imfura wa Alain, afite imyaka icumi y’amavuko, mu gihe umuto mu bana be afite umwaka umwe n’igice.

Kirasa avuka ku babyeyi batandukanye ku bwenegihugu, kuko mama umubyara ni umunyarwandakazi, mu gihe papa we ari umurundi.

- Advertisement -

 

Ni umugabo wize, anafite impamyabumenyi ku rwego ry’amashuri yize

Amashuri abanza n’ayisumbuye, uyu mutoza yayigiye mu gihugu cy’u Burundi. Mu mashuri yisumbuye yize ibijyanye n’Ubutabire (Biochimie) hanyuma ageze muri Kaminuza yiga ibijyanye no kuvura amatungo n’ibindi bijyana na byo (Agronomy Faculty).

Aya mashuri yisumbuye yayize mu gihugu cy’u Burundi, ariko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1995, ni bwo Kirasa n’umuryango we baje mu Rwanda hanyuma uyu mutoza ahita akomereza amasomo ye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ari na ho yakuye Bachelor’s degree.

 

Ese uyu mutoza yatangiriye he gukina umupira w’amaguru? Yakinnye ku ruhe rwego?

Kirasa yatangiye gukina umupira w’amaguru ubwo we n’ababyeyi be babaga mu igihugu cy’u Burundi. Atangira gukina yahereye mu ikipe y’abato (Junior) yitwaga Fantastic, azamukira mu yitwaga Rumuri FC ubu yabaye LLB ubwo yahitaga atangira gukina mu Cyiciro cya Mbere. Iyi kipe ya LLB yigeze kuba ikipe ya Kaminuza Nkuru y’i Burundi.

Uyu mutoza kandi yakiniye amakipe arimo Prince Louis FC y’i Burundi mbere y’uko aza mu Rwanda mu 1995.

Ubwo Kirasa n’ababyeyi be bageraga mu Rwanda, yahise ajya mu ikipe y’Intare FC icyo gihe yabarizwaga mu Karere ka Huye ikayoborwa na Gen. Kazura Jean Bosco.

Kirasa yahakinnye umwaka umwe gusa ahanini bitewe n’uko umwanya we wo gukora imyitozo wari muto bijyanye n’amasomo ye yo muri Kaminuza.

Mu 1996, ni bwo Kirasa yatangiye gukinira ikipe ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda  yakinaga mu Cyiciro cya Mbere ndetse we n’ikipe ye banakora amateka yo gutsinda Rayon Sports FC icyo gihe.

Nyuma y’imyaka ibiri gusa akinira ikipe ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, haje kubaho ikibazo cy’amikoro muri iyi kipe hanyuma uyu mutoza ahita yerekeza mu kipe ya Mukura VS mu mwaka wa 1998-1999.

Nyuma y’aho, yakomeje kugira urukundo rw’umupira w’amaguru, ariko kubera amashuri, akajya abura umwanya uhagije wo gukora imyitozo.

Nyuma yo kuva mu ikipe ya Mukura VS yahise yerekeza muri APR FC yatozwaga na Haribakare Bodouin (Ndindi), yari yamubengutse.

Icyo gihe yerekeje muri APR FC, ahamara imyaka ibiri ndetse anahatwara ibikombe bitandukanye.

Ubwo yari mu kipe ya APR FC, iyi kipe yaje kugira ikibazo cy’amikoro cyatumye abakinnyi benshi icyo gihe bayivamo bakerekeza mu yandi makipe asa naho yari afite amikoro yisumbuyeho icyo gihe.

Kirasa Alain, yahise yerekeza mu ikipe ya Les Citadins FC (AS Kigali FC) ndetse bitewe n’uko yari yarasoje kwiga Kaminuza ahita ahabwa akazi mu Umujyi wa Kigali kandi akomeza no gukina.

Icyo gihe muri Les Citadins FC, batozwaga n’umutoza Sogonya Hamiss (Cyishi), bagakora akazi gasanzwe mbere ya saa sita, hanyuma bakajya mu myitozo nyuma ya saa sita.

Muri Les Citadins FC ari yo AS Kigali FC ubu, yahatwaye Igikombe cy’Amahoro ari kumwe n’umutoza Sogonya Hamiss Cyishi, ari naho yaje guhagarikira ibijyanye no gukina umupira w’amaguru.

Kirasa yabaye umutoza wungirije wa Rayon Sports

 

Yaba yaragize amahirwe yo gukinira Ikipe y’Igihugu Amavubi cyangwa Intamba ku Rugamba?

Ubwo yakinaga mu gihugu cy’u Burundi akiri muto, yagize amahirwe yo guhamagarwa mu makipe y’abakiri bato y’igihugu cy’u Burundi uhereye ku kipe ya U17, U20, ariko ntagire amahirwe yo kujya mu bakinnyi 18 bakina umukino.

Kirasa kandi, yavuze ko mu Rwanda naho atabonye amahirwe yo gukinira Ikipe y’Igihugu, Amavubi ariko amakipe y’abato yose yagiye amuhamagara ariko ntabone umwanya mu bakinnyi 18 ba nyuma, ahanini bitewe n’amasomo ye.

Ubwo u Rwanda rwakiraga imikino ya Cecafa y’Ibihugu, hari amakipe abiri arimo: Rwanda A na Rwanda B, icyo gihe uyu mutoza yahamagawe muri Rwanda B ariko ntiyabona umwanya wo kujya ku rutonde rw’abakinnyi bakoreshejwe. Icyo gihe Rwanda B yatozwaga n’umutoza Rudasingwa Longin wanatoje Rayon Sports FC.

 

Alain Kirasa yatangiye umwuga w’utoza ryari? Mu yihe kipe?

Mu mwaka 2010, ni bwo uyu mutoza yajyaga mu ikipe ya KIST FC icyo gihe yakinaga mu Cyiciro cya Mbere yatozwaga n’umutoza Muhire Hassan. Icyo gihe Kirasa yahise atangira kungiriza Hassan ariko uwo mwaka ntabwo umutoza mukuru yawusoreje muri iyi kipe kubera ibyo atumvikanyeho n’Ubuyobozi, hanyuma Kirasa ayisigarana atyo nk’umutoza mukuru.

Uwo mwaka wa 2010, Kirasa ari kumwe na KIST FC, basoje bafite amanota meza yabemereraga kuguma mu Cyiciro cya Mbere. Umwaka wakurikiyeho, ni bwo Ubuyobozi bwa KIST bwahise bukura ikipe mu Cyiciro cya Mbere kubera ikibazo cy’amikoro, hanyuma uyu mutoza na we ahitamo kujya gukora ibindi aba ahagaritse ibyo gutoza.

Nyuma y’indi myaka itatu atari mu butoza, ni bwo yaje kongera gutangira gutoza amakipe y’abana i Kinyinya afatanya n’umugabo witwa Samuel wigeze kuyobora Vitalo’o FC y’i Burundi ndetse na Gakuba Andrew, ahatoza imyaka igera kuri itatu.

Nyuma y’aho, uyu mutoza yaje kujya  mu kipe ya Heroes FC ikina mu Cyiciro cya Kabiri. Icyo gihe yayobirwaga na Fidèle ukiyiyobora kugeza magingo aya.

Mu gihe yatozaga ikipe ya Heroes FC uyu mutoza, bageze mu mikino ya ¼ cy’irangiza basezererwa n’ikipe ya Rwamagana City.

Nyuma yo kuva mu kipe ya Heroes FC, yahise ahabwa icyizere cyo kujya kungiriza umutoza Cassa Mbungo Andre muri Kiyovu Sports yavuyemo yerekeza muri Rayon Sports.

Yigeze kubaho umutoza mukuru wa Kiyovu Sports igihe gito

 

Yaba afite izihe mpamyabushobozi mu gutoza?

Kirasa Alain, yagiye akora amahugurwa atandukanye ari ku rwego rwa CAF na FIFA. Kugeza ubu ni umutoza uri ku rwego rwa License  C CAF yabonye mu 2015.

Yagiye mu mahugurwa ya FIFA yo kongerera abakinnyi ingufu (Physical trainer) n’andi mahugurwa atandukanye yagiye akora nyuma y’aho yari amaze kujya mu Ishyirahamwe ry’Abatoza mu Rwanda.

 

Hari abo bakinanye ku gihe cye atazibagirwa!

Uyu mutoza, hari abakinnyi beza atazibagirwa mu buzima bwe bakinanye. Muri aba harimo Munyaneza Djuma bakinanye muri Mukura VS, Gatera Moussa bakinanye muri Les Citadins FC no muri APR FC, Ndikumana Hamadi (nyakwigendera) n’abandi.

Kirasa ubu ni umwungiriza wa Police FC mu myaka ibiri iri imbere, akaba n’umwungiriza wa Mashami Vincent mu ikipe y’Igihugu, Amavubi.

Ni umutoza wagiye aha amahirwe abakinnyi batandukanye bato nka Rwabuhihi Aime Placide, Niyomugabo Claude, Nsanzimfura Keddy ba APR FC n’abandi.

Nk’umutoza mukuru mu Cyiciro cya Mbere ku nshuro ye ya mbere, yabigezeho abikesha ko Cassa Mbungo wari umutoza mukuru muri Kiyovu Sports yayimusigiye akerekeza muri Kenya muri AFC Leopards, hanyuma uyu mugabo agahita ahabwa amahirwe yo kuyisigarana nk’umutoza mukuru, akanayigeza ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, agatsindwa na AS Kigali FC 2-1.

Ni umutoza wungirije mu Ikipe y’Igihugu, Amavubi

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW