Abaturage bo mu Murenge wa Ntarama,Akagari ka cyugaro mu mudugudu wa Cyingabo mu Karere ka Bugesera, baravuga ko barembejwe n’urubyiruko rwakoze itsinda maze rugakubita abantu.
Iri tsinda ry’urubyiruko rigizwe n’abasore babiri bavukana biyunzeho n’abandi batandukanye bo muri ako gace aho bakora urugomo bagakubita abantu, ibintu ndetse rimwe na rimwe rikanabambura.
Abavuganye na Tv1, bavuze ko uru rugomo rwafashe intera muri Kanama uyu mwaka, ubwo bakubitaga umuturage agahita ajya mu Bitaro.
Umwe yagize ati “Ntabwo ari ubwa mbere kuko bari baherutse gukubita umudamu uturanye nabo, ajya kuvurirwa mu Bitaro bya ADEPR.Bafashe umuturage wari uri gucuruza amasambusha bamukubitira mu nzira,akizwa n’amaguru ariruka basigarana ya masambusha barayarya.”
Undi yagize ati “Birasanzwe urugomo rukorwa nabo bana kuko si umuturage wa mbere urukoze, si uwa kabiri , si uwa Gatatu yewe si n’uwa Kane.”
Mu buhamya butangwa n’abagiye bakorerwa uru rugomo n’uru rubyiruko, bavuze ko byabagizeho ingaruka zitandukanye zirimo no kuba baragize uburayi butuma batabasha kugira ikintu kindi bakora.
Umwe yagize ati “Njyewe ikintu byangizeho ingaruka simperuka kwikorera,ni udufaranga twose nari mfite twangendeyo.Icyo dushaka, turashaka turenganurwe kuko bariya si abana ngo umuntu yabarega ngo batwishyure ahubwo kuba bashyigikiwe n’ababyeyi babo kuko bari inyuma.”
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarama,Uwamugira Marthe, yavuze ko iki kibazo bagiye kugihagurukira.
Yagize ati “ Twabikurikirana.Ubundi urugomo ni icyaha gihanwa n’amategeko .Uwakorerewe urugomo uwo ari we wese ntabwo yakarukorewe ngo aceceke kandi dufite Polisi, dufite inzego z’ibanze .Ibyo turabikurikiraana ni dusanga ari byo , uwabigiramo uruhare wese, yafatwa akabihanirwa.”
- Advertisement -
Uwamugira yahumurije abaturage ababwira ko inzego zitandukanye zashyiriweho kubarenganura bityo ko uzabifatirwamo yabihanirwa.
Uru rubyiruko ruje rwiyongera ku rundi rwo mu Karere ka Musanze rwiyise Abuzukuru ba Shitani aho bakora urugomo ndetse bakanambura abantu.
Kuba hakigaragara urubyiruko rugaragaraho imyitwarire idasanzwe bisaba inzego zirebwa n’iki kibazo kugikurikirannira hafi, kugira ngo iyi myitwarire idakomeza guhutaza abaturage.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW