BullDogg yemeza ko Hip Hop mu Rwanda ihari y’umwimerere, gihamya ngo ni Album ye “Kemo Therapy”

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umuraperi Ndayishimiye Bertrand wamamaye mu njyana ya Hip Hop  mu Rwanda nka Bull-Dogg cyane cyane mu itsinda rya Tuff-Gang, yasabye abakunzi ba muzika nyarwanda kumva ko Hip-Hop ihari yuzuye kandi nzima kuko album ye nshya “Kemo Therapy I” ari igihamya.

Bull Dogg asaba abanyarwanda gushyigikira abahanzi kuko Hip Hop ihari kandi nzima

Ku wa Gatanu, Tariki 10 Nzeri 2021, ku mugoroba nibwo hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hasesekaye album Kemo Therapy y’umuraperi Bull-Dogg, ni umuzingo uriho indirimbo 13, wahurijwemo abahanzi batandukanye cyane cyane abakora injyana ya Hip Hop barimo na nyakwigendera Jay Polly.

Ni album yakiriwe neza n’abakunzi b’iyi njyana n’abandi benshi.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’UMUSEKE, Ndayishimiye Bertrand uzwi nka Bull-Dogg yagarutse kuri byinshi kuri uyu muzingo “Album” nshya Kemo Therapy I yakoze mu gihe kigera ku mwaka.

Bull-Dogg yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kumva ko Hip Hop ihari kandi ari nzima ntaho yagiye, abasaba kureba igihamya cyabyo ari cyo “Kemo Therapy.”

Ati “Abavuga ko Hip Hop iri kujya hasi barebe iki gihamya kigaragara, Kemo Therapy ihamya ko ihari, Hip Hop ari nzima kandi yuzuye. Gusa icyo tubasaba ni ukudushyigikira, gukunda ibihangano byacu kugira ngo tubashe gutera imbere maze tuzamure idarapo ry’igihugu no hanze. Abahanzi turashoboye ikibura ni abadushyigikira.”

Ubutumwa nyamukuru Bull Dogg yashakaga gutanga ku bakunzi ba Hip Hop mu Rwanda nk’uko yabibwiye UMUSEKE, ni ukugorora abantu ku bintu bitagenda neza, kubahumuriza, gushyira ibintu ku murongo biciye mu ndirimbo 13 ziri muri iyi album Kemo Therapy ndetse no kubibutsa Old school ya Hip Hop.

Uyu muzingo mushya Kemo Therapy, Bull Dogg yatangiye kuwukoraho mu kwezi kwa Cyenda 2020, indirimbo Kemo style niyo yakoze “Recording” bwa mbere, iyo yasorejeho ni Street Nigga.

- Advertisement -

Bull Dogg ashimangira ko rwari urugendo rutoroshye kugirango iyi album Kemo Therapy ijye hanze, gusa ngo nubwo amafaranga ari menshi ntago yavuga umubare wayo.

Yagize ati “Amafaranga sinavuga umubare wayo nashoye ariko nawe urabyumva indirimbo 13 ni nyinshi n’ubushobozi buri hejuru bwakenewe. Yakozwe igihe kirekire kandi kigoranye kuko hazagamo za Guma mu rugo zatumye bimwe bigenda bisubikwa. Gusa tubifashijwemo n’abandi twabigezeho hamwe na Producer Piano wayikoze.”

Bull Dogg yashimiye uruhare rwa buri wese wamufashije kugira ngo isohoke, aboneraho no gushimira abanyamuziki mu Rwanda bashyigikiye iyi album Kemo Therapy.

Ati “Biragaragara ko Kemo Therapy yakiriwe neza, abanyamuziki bayakiriye neza kandi ndabashimira bose kuba baragize uruhare mu kuyamamaza, sinabavuga ngo mbarondore. By’umwihariko ndashimira Nizzo Kaboss waduhaye inkunga ikomeye y’ibitekerezo.”

Abahanzi batandukanye barimo nyakwigendera Jay Polly, P-fla, Fireman, Green-p, Linda n’abandi bari muri iyi album.

Yakorewe muri studio ebyeri harimo Urban Records, zikorwa na producer Pianno.

Indirimbo ziri kuri uyu muzingo, harimo iziririmbwa na Bull Dogg ubwe nka Super Kemo, I Ndera, Kun Fay Kun, Pay attention, Steet Nigga n’izindi hakabaho n’izo afatanyije n’abandi baraperi nk’izitwa Kabuhariwe, Ku Isonga n’izindi zose uko ari 13 ziri kuri YouTube channel ya Bull Dogg Official.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW