Burera: Inzu z’ubucuruzi zibasiwe n’inkongi y’umuriro zimwe zirakongoka

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Inkongi y’umuriro bikekwa ko yatewe n’umuriro w’amashanyarazi yibasiye inzu z’ubucuruzi mu isantere ya Gahunga, Umurenge wa Gahunga, Akagari ka Kidakamwa mu Mudugudu wa Kabarima, iyi nkongi ikaba yibasiye imiryango ibiri aho umwe muri yo nta cyaramuwemo.

Burera inkongi y’umuriro yibasiye inzu z’ubucuruzi zimwe hamwe ntibagira icyo baramuramo

Iyi nkongi yadutse ahagana saa mbili n’igice z’umugoroba (8:30pm) kuri uyu wa Gatanu, tariki 17 Nzeri 2021. Ni umuriro wahereye mu nzu icururizwamo (boutique) ikagira n’indi ku ruhande babikagamo ibicuruzwa baranguzaga.

Ubwo iyi nkongi yadukaga aho yahereye uwacururizagamo yari yamaze gutaha kuko byasabye ko atega moto yihuse akagaruka, gusa abaturage bari batangiye kuzimya mu gihe bari bategereje Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kuzimya inkongi, aho yahageze ikazimya iyi nkongi yari yatangiye kwadukira n’andi mazu yari yegereye iyi miryango ibiri.

Aya makuru UMUSEKE wayahamirijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahunga, Niringiyimana Jean Damascene.

Ati “Narimo ngenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 abantu bataha, nibwo numvise hari abasakuza ngezeyo nsanga n’inkongi y’umuriro ikabije. Twahise dutabaza Polisi na REG ngo idufashe gukupa umuriro, inzu byatangiriyemo nta nakimwe cyaramuwemo yari boutique yari ifite n’ububiko ku ruhande(depot).”

Niringiyimana Jean Damascene yavuze ko iyi nkongi yari yamaze no gusatira n’inyubako zindi byari byegeranye, gusa ngo icyabiteye ntikiramenyekana ndetse n’agaciro k’ibyatikiriyemo. Uretse inzu ebyiri ibyacururizwagamo byahiye bigakongoka n’aho babashije kugira icyo baramuramo hari ibyabuze kubera umuvundo w’abantu wari uhari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahunga, Niringiyimana Jean Damascene, yihanganishije ababuriye ibyabo muri iyi nkongo aboneraho kwibutsa ko abacuruzi bakwiye kwibuka kujya bashyira ibyabo mu bwishingizi.

Yagize ati “Mbere na mbere turihanganisha ababuriye ibyabo muri iyi nkongi y’umuriro. Turongera kwibutsa abacuruzi gufata ubwishingizi bw’ibicuruzwa byabo ndetse n’abafite amazu, urebye ibintu byatikiriyemo ni byinshi kandi nta bwishingizi, kuba ntabwishingizi usanga bamwe na bamwe basubira inyuma iyo habaye impanuka nk’iyi.”

- Advertisement -

Agaciro k’ibyahiye ntikaramenyekana, gusa icyaba cyateye iyi nkongi y’umuriro harakekwa ko byaba byatewe n’umuriro w’amashanyarazi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW