Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
BBC yavuze ko uyu mutwe w’inyeshyamba, ubinyujije ku rubuga rwa twitter, wavuze ko warashe “ibisasu byinshi ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bujumbura” ahagana saa tanu z’ijoro (23h) ryacyeye.
RED Tabara yongeyeho iti: “Twanakozanyijeho mu gihe nibura cy’isaha imwe n’abasirikare bo muri bimwe mu birindiro birinda ikibuga cy’indege”.
Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi Col Floribert Biyereke yanze kugira byinshi avuga kuri ibi bivugwa by’igitero mu nkegero z’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bujumbura, avugana na BBC yagize ati: “Jyewe nta bo mbona, bari hehe?”
Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bujumbura ni cyo gikoreshwa mu ngendo mpuzamahanga zijya cyangwa ziva mu Burundi.
Iki gitero kibaye mu gihe kuri iki cyumweru byari byitezwe ko Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kwitabira inama rusange y’umuryango w’abibumbye (ONU/UN).
Ni yo nama ya mbere umukuru w’igihugu cy’u Burundi agiye kwitabira ubwe kuva mu 2011 ubwo uwari Perezida Pierre Nkurunziza yayijyagamo.
Inyeshyamba za RED Tabara, bivugwa ko zifite ibirindiro mu burasirazuba bwa DR Congo.
- Advertisement -
Izi nyeshyamba zivuga ko ziharanira ko mu Burundi habaho ubutegetsi bwubahiriza amategeko.
Zavutse zikurikira igerageza ryo guhirika ubutegetsi bw’uwari Perezida Pierre Nkurunziza ryaburijwemo mu 2015.
Hari nyuma yuko afashe icyemezo cyo kwiyamamaza kuri manda ya gatatu itavugwaho rumwe, bigateza imyigaragambyo yiciwemo abantu.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW