“Byatangiye mbona atanyitaho, ngenda ngabanya bigera kuri 0”, Anita Pendo avuga uko yaretse Ndanda

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), akaba n’umushyushyarugamba wabigize umwuga, Anita Pendo yasobanuye icyatumye atandukana n’uwari umukunzi we, Nizeyimana Alphonse uzwi nka Ndanda babyaranye abana babiri.

Anita Pendo yavuze impamvu yatandukanye na Ndanda babyaranye abana babiri

Nyuma y’igihe Anita Pendo ari mu munyenga w’urukundo na Nizeyimana Alphonse uzwi nka Ndanda, byarangiye aba bombi batabashije kubana nk’umugore n’umugabo n’ubwo nta n’umwe wigeze asobanura icyabatandukanyije.

Anita na Ndanda batangiye kuvugwa mu rukundo mu 2016 ndetse uwo mwaka bibaruka umuhungu w’imfura witwa Tiran.

Mu Ukwakira 2018 ni bwo Anita yabyaye umuhungu wa kabiri, ariko nyuma y’Ibyumweru bibiri Ndanda ahishura ko umubano wabo warangiye.

Muri bose nta wavuze icyo bapfuye, gusa mu magambo uyu mugabo yashyize kuri Instagram yashimangiraga ko azakomeza kwita ku bana be.

Kuri uyu wa Gatatu, mu kiganiro cya Anita na Mazimpaka Japhet bakorana kuri Magic Fm, uyu mubyeyi w’abana babiri yasobanuye uko urukundo rwe na Ndanda rwarangiye n’ubwo yabivuze mu marenga.

Ati “Bijya gutangira byahereye mu mpinduka zidasanzwe nabonaga. Nkabona umuntu ntakitaba telefone yanjye kandi nyuma akambwira ngo ni akazi kenshi nyamara rimwe na rimwe akaba n’igihe nsanga ari kuyivugiraho.”

Yakomeje ati “Byageze aho kuvugana nijoro bivaho  byitirirwa umunaniro we. Bigera aho atari akimbwira gahunda ye y’umunsi kandi mbere yarayimbwiraga ntanayimubajije.”

- Advertisement -

Aha ni ho yahereye avuga ko nyuma yo kubona ibi byose yagiye agerageza kwikuramo iby’urukundo.

Ati “Nyuma yo kubona ibi byose, natangiye kubona ko ibihe byacu biri ku iherezo. Natangiye kugenda ngabanya, ngabanya, ngabanya kugeza bigeze kuri 0. Birangira gutyo.”

Aba bombi batangiye urugendo rushya, kuko Ndanda yamaze gusezerana n’undi mugore utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe Anita we atarongera gutangaza niba hari undi mukunzi afite.

Mu myaka ya 2016 urukundo rwaragurumanaga hagati ya Anita Pendo n’umukinnyi Ndanda
Byarahindutse, Ndanda yabonye Kamali Grace ubu ni we yasezeranye na we
Ndanda na Grace babana byemewe nk’umugore n’umugabo
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW