El Kennedy wiga umuziki ku Nyundo yakoranye indirimbo n’umuraperi Bronze Chopper-Video

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umuhanzi Nizeyimana Kennedy  [El Kennedy] wiga ku ishuri rya muzika rya Nyundo riherereye mu Karere ka Muhanga yakoranye indirimbo n’umuraperi Cedric Niyomugabo uzwi nka Bronze Chopper bise ‘Gwamo’ igaragaza uko abantu bakundana bashobora kungurana ibitekerezo byabafasha mu buzima bwa buri munsi.

Nizeyimana Kennedy uzwi nka El Kennedy afite inzozi zo kugeza umuziki we ku gasongero.

Yabwiye UMUSEKE ko ‘Gwamo’ ari indirimbo isobanuye byinshi kuri we ariko icy’ingenzi bayandika bashakaga kwerekana ari kubwira abakundana ngo bahuze maze bungurane inama ku ngingo zubaka.

Ati “Tuyandika twashakaga kuvuga ngo tuganire mbese duhane umwanya wo kuganira kugira ngo turusheho kungurana ibitekerezo. Iyi ndirimbo ikubiyemo ibitekerezo byinshi ariko byose bigamije kuganira kuko ushaka inshuti arayiganiriza, akayiha umwanya.”

El Kennedy akomeza avugako kuganira bikemura ibibazo byinshi cyane cyane iyo abakundana bahuje urugwiro bicaye hamwe by’umwihariko buri wese ari kunywa icyo abashije.

Ati” Twararebye dusanga burya abakundana bagomba gufata umwanya bakaganira ku ngingo runaka niko kwandika iyi ndirimbo iri mu njyana zibyinitse kandi iryoheye amatwi.”

El Kennedy ubusanzwe yitwa Nizeyimana Kennedy yabonye izuba mu 1999 avuka mu Karere ka Rubavu akaba ari naho yatangiriye umuziki mbere y’uko yerekeza ku ishuri rya muzika rya Nyundo aho yiga mu mwaka ubanziriza usoza.

Yiga kuririmba, gucuranga guitar, kwandika indirimbo no kuzinononsora. abifatanya no gukomeza umuziki ariko bitabangamira amasomo.

Mu muziki akora injyana zitandukanye nka Afro Pop, R&B, Jazz, Pop ndetse na gakondo mu buryo bugezweho.

- Advertisement -

El Kennedy yabwiye UMUSEKE ko umuziki ari ikintu yakuze akunda bityo bikabaakarusho ubwo yagiraga amahirwe yo kujya kuwiga ku Nyundo.

Avuga ko hari byinshi yungukiye mu ishuri rya muzika birimo ubunararibonye mu muziki kuko ubu akora ibyo asobanukiwe bimuha icyizere cyo kuzavamo inyenyeri izamurika hirya no hino ku isi.

Indirimbo ‘Gwamo’ yakoranye na Bronze Chopper ni imwe mu zikunzwe mu Ntara y’Iburengerazuba by’umwihariko mu Karere ka Rubavu ku ivuko.

Asaba abakunzi ba muzika n’abanyarwanda muri rusange gushyigikira ibihangano bye ndetse no kumutera ingabo mu bitugu.

Mu buryo bw’amajwi ‘Gwamo’ yakozwe na Producer Julesce Pro nawe wiga umuziki ku Nyundo, amashusho yafashwe anatunganywa n’uwitwa Loic.

El Kennedy n’umuraperi Brone Chopper bakoranye indirimbo ‘Gwamo’
El Kennedy ari kumwe n’umwe mu bakobwa bagaragaye mu mashusho y’indirimbo ‘Gwamo’

Reba amashusho y’indirimbo Gwamo ya Bronze Chopper na El Kennedy

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW