Gicumbi: Umuturage “wateze n’abandi kunywa inzoga nyinshi” birakekwa ko zamwishe

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umusore witwa Tuyisenge John w’imyaka 29 (yari ingaragu) yapfiriye mu rugo rwahinduwe akabari bikekwa ko yateze n’abandi kurushanwa kunywa inzoga nyinshi, nyuma ziramuhitana.

Mu Karere ka Gicumbi

Byabaye ku wa Kane tariki 02 Nzeri 2021 mu Mudugudu wa Matyazo, Akagari ka Bikumba mu Murenge wa Rutare.

Umurambo wa Tuyisenge wasanzwe mu rugo rw’uwitwa Ntirenganya alias Serunaga ubuyobozi bukamushinja ko urugo rwe yaruhinduye akabari muri ibi bihe bya COVID-19.

Amakuru y’abaturage avuga ko Tuyisenge bikekwa ko ari inzoga zizwi nk’ibyuma yanyoye na benzi be bateze kurushanwa kunywa nyinshi.

Mu basangiraga na we harimo abagabo batandatu barimo nyiri akabari n’umugore umwe.

Nyiri ruriya rugo yarafashwe ashyikirizwa Police ya Rutare, bivugwa ko mu bihe bitandukanye kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 yari yarahawe ibihano.

Umukozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi mu Murenge wa Rutare, Nzagirukwayo Tuyizere yavuze ko abasangiraga na nyakwigendera bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Ati: “Twabimenye mu gitondo, birababaje kubona umuturage abura ubuzima kubera kunywa inzoga, abari kumwe na we aho byabereye bagera kuri batanu bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacya.”

- Advertisement -

Yavuze ko guhindura ingo akabari bitemewe, ndetse ko abaturage bagomba kubahiriza amabwiriza yo gukumira ikwirakwira rya Coronavirus kuko n’ubundi icyorezo gihari kandi na cyo kica abaturage.

 

Hari undi muturage w’u Rwanda wapfiriye muri m 60 hakurya y’umupaka bikekwa yo yishwe na kanyanga

Amakuru yatanzwe n’umuturage witwa Apolo wo muri Uganda, ku wa Kabiri w’iki Cyumweru, ni uko hari umuturage w’Umunyarwanda yasanze yapfiriye mu nzira, bigakekwa ko yanyoye kanyanga gutaha bikamunanira akagwa mu nzira.

Uyu Apolo acuruza kanyanga ku dusoko twegereye umupaka w’u Rwanda hakurya muri Uganda ahitwa Nyabisika/Buhara/Kabare.

Umurambo w’uyu muturage wasanzwe kuri m60 uvuye ku mupaka, hafi n’Umudugudu wa Cyasaku, Akagari ka Nyarwambu mu Murenge wa Kaniga.

Bangirana Paul w’imyaka 47 yari atuye mu Mudugudu wa Cyasaku.

Icyamwishe ntikiramenyekana, gusa amakuru atangwa n’abaturage avuga ko yakundaga kwerekeza muri Uganda aho umurambo we wagaragaye agiye kunywa kanyanga, bigakekwa ko yaba yarayinyoye nyinshi ananirwa gutaha, nyuma imvura yaguye tariki 01 Nzeri, 2021 ikamunyagira agapfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kaniga, ku wa Kane yabwiye Umuseke  ko nyakwigendera yakoraga ibyo bita uburembetsi.

Mbonigaba Gatera Gilbert, yagize ati: “Uwo muturage yasanzwe yapfuye muri metero nka 60 uvuye ku mupaka wa Gatuna muri Uganda, inzego z’umutekano za Uganda nizo zatangaje amakuru ko hari Umunyarwanda waguye mu gihugu cyabo.”

Uyu Muyobozi avuga ko bikekwa ko nyakwigendera yari yasinze kanyanga.

Yavuze ko abo hakurya muri Uganda ari na bo bajyanye umurambo kuwusuzumisha ku Bitaro byabo.

Ati “Abaturage bavuga ko nyakwigendera yari asanzwe avugwaho gukora uburembetsi, kandi basabwa kwitandukanya na bwo, bagashakisha imirimo ibateza imbere.”

Yavuze ko abakora uburembetsi bakwiye kubireka kuko bizabajyana mu bukene, no guhanwa.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW