Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Mu Rwanda gukuramo inda ni icyaha gihanwa n’amategeko mu ngingo ya 123 n’iya 124 nk’uko ryavuguruwe mu mwaka wa 2019, mu ngingo yaryo ya 125 riha amahirwe ibyiciro bimwe kwemererwa gukuramo inda igihe byemejwe na muganga ubifitiye ububasha.
Hashize amasaha make ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda abantu batavuga rumwe ku ngingo yo gukuramo inda byemewe n’amategeko.
Ni nyuma y’ubutumwa bwo kuri twitter, bw’Arikiyesikopi wa Kigali,Antoine Cardinal Kambanda yagarukaga ku buryo abantu badakwiye gukuramo inda kuko ari icyaha cyo kwica.
Ibi bije kandi nyuma y’aho ku munsi w’ejo tariki ya 28 Nzeri 2021, u Rwanda rwizihizaga umunsi wahariwe gukuramo inda byemewe n’amategeko.Umunsi wizihirijwe mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Ruhango.
Abinyujije kuri Twitter, Antoine Cardinal Kambanda yifashishije umurongo wo muri bibiliya uboneka mu Kuva 20:13,ubuza kwica maze avuga ko ubuzima ari impano Imana itanga bityo bitagakwiye kubuvutsa undi.
Yagize ati “Ubuzima ni impano y’Imana.Kubwubaha ni ukubaha Imana,gukuramo inda ni icyaha gikomeye, ni ukwica umwana, ni ukwihekura,kirazira ni amahano.”
Ni igitekerezo kitakiriwe na bamwe aho bamwe batishimiye ubu butumwa bwa Antoine Cardinal Kambanda mu gihe hari abandi bavugaga ko iyi ngingo yo gukuramo inda ku bushake idakwiye gushyigikirwa.
Uwitwa Dieudonne Ciza yamusubije agira ati “Abazitera, bagatererana umubyeyi n’ uruhinja rwabo bo bite byabo, uwafashwe ku ngufu atari yabipanze nta burenganzira afite bwo kuyikuramo? Murakoze cardinal gutanga igite “
- Advertisement -
Undi witwa Nsabimana Aloys, yagize ati” Ariko niba ubuzima ari impano koko, wakwemera ko abantu babiri bapfira rimwe mu gihe byagaragaraga ko gukuramo inda byari gukiza umwe? Sinshyigikiye gukuramo inda, ariko ku mpamvu zumvikana zo gukiza byakorwa. Ikibazo ni uko abazikuramo abenshi ni bari muri babandi muhaaza dimanche”
Gusa hari abandi batanze ibitekerezo bagaragaza ko bashyigikiye igitekerezo cya Antoine Cardinal Kambanda.
Munyakazi Sadate nawe yagize ati “Urakoze cyane Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambana kuri ubu butumwa utanze, niriwe mbona ubutumwa ko ejo wari Umunsi wo gukuramo Inda, kuba mutanze ubu butumwa bigaragaje ko hari abakibasha kwamagana ikibi munakomerezeho mwamagana Ubutinganyi n’ibindi bibi byose.”
Mu kiganiro cyihariye UMUSEKE wagiranye n’ Impuguke mu by’Ubuzima mu Kigo giteza imbere Ubuzima n’Uburenganzira bwa Muntu, HDI, Mporanyi Theobald,yavuze ko abanyamadini bakwiye guhindura imyumvire n’imitekerereze bafite ku itegeko ryemerera abantu gukuramo inda byemewe n’amategeko ahubwo bagafasha abayoboke babo.
Yagize ati “Icya mbere ntibagafatire itegeko hejuru.Abantu bumva ko itegeko cyangwa iteka ryagiyeho bakarifatira hejuru.Itegeko ryagiyeho kuko hari ikibazo ryaje gukemura .”
Yavuze ko hirya no hino hakigaragara abantu badafite indangagaciro z’umuco nyarwanda , bahohotera abakiri bato bityo Abanyamadini bakaba bakwiye kugira uruhare rwo kubigisha.
Yakomeje agira ati “ Hari ikindi kibazo dufite cy’abantu bataye umuco.Ese abo banyamadini badufashishe ko ari bo bigisha guhugura , abantu bakora icyaha cy’ubusambanyiko aricyo cyijyana abantu mu muririro w’Iteka ,ntihabe ghohoterwa ngo habeho inda zitifujwe .”
Iyi mpuguke yavuze ko abanyamadini bakwiye kugira uruhare rwo kwigisha sosiyete kugira ngo icyaha cyo guhohotera abakiri bato cyirwanywe.
Yavuze ko itegeko ryemerera abantu gukuramo inda mu buryo bwemewe n’amategeko rijya gushyirwaho, ari uko leta yashakaga kurengera abahohoterwa bakagerekaho no kuba bashobora gutakaza ubuzima bwabo.
Agaruka ku butumwa bwa Antoine,Cardinal Kambanda, Mporanyi yavuze ko abantu batagakwiye kubahiriza imyemerere mu gihe hajemo ingingo yo kurengera ubuzima.
Yagize ati “ Uko abibona ni uko imyemerere ye ibimutegeka.Ni ukuvuga ngo ibyo imyemerere abantu bemera, si ukuvuga ko ari ukuri.Ntabwo leta yashyizeho ayo mabwiriza avuga ngo utabikoze bazamufunga.Ahubwo leta yaravuze ngo aho kugenda ngo ubikore mu nzira zitemewe, igihe wabitekereje ugashaka kwiyahura genda bagufashe.Ntawe bigeze babihatira.”
Yakomeje agira ati “Icyo twabwira abaturage ni uko tutagendera ku myumvire y’abanyamadini ahubwo iyo wahohotewe ni wowe wimenyera ubuzima bwawe.Tujya mu madini ari uko batubonye turi bazima .Iyo twahuye n’ibibazo,iyo twagiye kwa magendu , iyo twahuye n’ihungabana ngira ngo nta muntu w’amadini ukubwira ngo komera.Ujya mu rusengero ari uko uri muzima.”
Mporanyi yavuze ko kugeza ubu hakigaragara imibare y’abiyahura ahanini bitewe no kuba batiyakiriye nyuma yo gutwara inda, nyamara yagafashijwe gukurirwamo inda mu buryo bwemewe n’amategeko bikabafasha kurokora ubuzima bwabo.
Ingingo ya 125 y’itegeko N0 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rivuga ko nta buryozwacyaha bubaho iyo gukuramo inda byakozwe kubera impamvu zikurikira:
Abatewe inda bakiri abana, abafashwe ku ngufu, abashyingiwe ku ngufu, uwatewe inda na mwenewabo wa hafi bafitanye isano rya kabiri, n’inda ibangamiye ubuzima bw’umubyeyi cyangwa umwana.
Iri tegeko kandi ntirireba abana batewe inda gusa kuko buri mugore n’umukobwa bafite uburenganzira bwo gukuramo inda hatitawe ku kigero cy’imyaka ariko akaba yujuje ibisabwa.
Itegeko rivuga ko umuntu wemerewe gukuramo inda ari umuganga wemewe n’amategeko.
Iri tegeko risobanura ko umwana utujuje imyaka 18 y’ubukure adashaka ko inda ye ikurwamo hubahirizwa icyemezo cy’umwana.
Ukorerwa serivisi yo gukuramo inda yuzuza urupapuro rusobanura ibyo agiye gukorerwa, agasobanurirwa ingaruka zabyo yarangiza akabisinyira, iyo ari umwana utarageza ku myaka y’ubukure asinyirwa n’umubyeyi, umurera cyangwa uhagarariye ibitaro byaho igikorwa kigiye kubera.
Iri tegeko risobanura ko inda irengeje ibyumweru 22 idakurwamo , ushaka iyi serivisi yegera muganga ubishinzwe mbere y’ibi byumweru.
Bitandukanye no hambere, ubu nta cyemezo cy’urukiko gisabwa ngo usaba iyi serivisi abone kuyihabwa , yuzuza urupapuro rwabigenewe maze muganga akabimukorera.
Ugiye gusaba iriya serivisi ayisabira agomba kuyishyura ariko uwafashwe ku ngufu we yishyurirwa na Leta.
Gukuramo inda ni icyaha mu Rwanda ariko Leta yashyizeho inzira itunganye yo guhabwa iyi serivisi mu gihe utwite cyangwa ucyeka ko wasamye mu buryo bwavuzwe hejuru bwemewe n’amategeko.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW