Hari kwigwa umushinga w’itegeko ushyira gusambanya abana mu byaha bidasaza

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ikibazo cy’abangavu baterwa inda imburagihe gikomeje gufata indi ntera mu Rwanda kuko imibare yerekana ko biyongera aho kugabanuka, raporo zerekana ko buri mwaka havuka abana benshi bakomoka ku bangavu basambanyijwe.

                                                         Buri mwaka abangavu baterwa inda imburagihe.

Usibye abamenyekana baratewe inda bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko, hari n’abasambanywa ntibatwite bikarangira bitamenyekanye.

Ikibazo cy’abana batewe inda batarageza ku myaka 18 giteye inkeke, usanga babayeho mu buzima butari bwiza ndetse bamwe mu bagabo bazibateye bidegembya.

Hanze ya Kigali, bamwe mu babyeyi bafite abana batewe inda batarageza ku myaka y’ubukure, bavuga ko abenshi mu bana babo baziterewe mu Mujyi wa Kigali bagahita birukanwa aho baba barakoraga akazi ko mu rugo, basaba ko amategeko yabarengera, abateye inda abana babo bakagezwa imbere y’ubutabera.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kwita ku bakekwaho ibyaha muri RIB, Njangwe Jean Marie Vianney, avuga ko abakobwa bato batewe inda mu Mujyi wa Kigali bashobora gutanga ibirego aho bari hose mu gihe bafite ibimenyetso birimo no kuba uwasambanyijwe yaratwaye inda.

Ati “RIB ikorera ahantu hose, umuntu uri i Kigali twamufata kandi agakurikiranwaho icyaha kabone n’ubwo uwo yahohoteye batakiri kumwe cyangwa batagituranye.”

Njangwe akomeza avuga ko icyaha cyo gusambanya abana gisaza nyuma y’imyaka 10 ariko hakaba hari kwigwa umushinga w’itegeko wagishyira mu byaha bidasaza.

Ati “Umwana wese wasambanyijwe atarageza imyaka 18 agaterwa inda, ashobora gutanga ikirego kandi uwamusambanyije agakurikiranwa n’ubwo haba hashize imyaka isaga itanu.”

- Advertisement -

RIB ivuga ko inzego zayo zikorana ku buryo nta mpungenge z’uko ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana yazicika, isaba abayobozi gukora urutonde rw’amazina y’abo bana bakarushyikiriza Urwego rw’Ubugenzacyaha maze abasambanyije abana bakabiryozwa imbere y’amategeko.

Ikigo giharanira Uburenganzira no guteza imbere Ubuzima, Health Development Initiative (HDI) muri Gicurasi 2021, kivuga ko bagendeye kuri raporo zitangwa na Minisiteri y’Ubuzima, yaba ari Minisiteri ifite mu nshingano zayo umuryango n’izikorwa n’iki kigo ko mu Rwanda guhera mu myaka ya 2015 kugeza ubu, nta Karere kajya munsi y’abangavu 500 babyaye bahohotewe bari munsi y’imyaka 18.

Imibare yagaragajwe na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, yerekana ko mu mwaka wa 2016, abangavu basambanyijwe bagaterwa inda z’imburagihe mu gihugu hose bari 17.849, mu 2017 bari 17.337 naho mu 2018, bariyongereye bagera ku 19.832, mu gihe imibare y’abasambanyijwe bagaterwa inda hagati y’ukwezi kwa Mutarama na Kanama 2019 bari 15.656.

Mu bana bavutse umwaka ushize wa 2020, Raporo igaragaza ko harimo 13.185 bavutse ku bafite hagati y’imyaka 15 na 19. Ni imibare ikiri hejuru ugereranyije n’imbaraga u Rwanda rushyira mu kugabanya umubare w’abana babyara bakiri bato, kuko akenshi abari muri iyo myaka baba bakiri mu mashuri yisumbuye.

Bamwe mu baturage bavuga ko kuba abangavu bari gusambanywa cyane bagaterwa inda, biterwa n’irari ry’abagabo ndetse no kuba hari abana batacyumvira ababyeyi.

Bavuga kandi ko bitewe n’ikoranabuhanga ryateye, abangavu basigaye bahura n’ibishuko byinshi ku mbuga nkoranyambaga bahuriraho n’abahungu ndetse n’abagabo.

Basanga hakwiye igitsure cy’ababyeyi kugira ngo abana bajye batinya kujya mu ngeso mbi nk’uko hambere byahoze.

RIB isaba buri muturarwanda kudahishira uwasambanyije umwana mu rwego rwo kurandura iki cyaha kimaze gufata indi ntera.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW