Huye: Abakorera mu isoko rya Rango barataka kunyagirwa bagasaba ko ryajyanishwa n’igihe

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abaturage barema n’abakorera ibikorwa by’ubucuruzi mu isoko rya Rango riherereye mu Kagari ka Rango A, Umurenge wa Mukura mu karere ka Huye barasaba ubuyobozi ko bwakagura ir’isoko ndetse rikanubakwa bijyanye n’igihe kuko muri ibi bihe by’imvura ibanyagira idasize no kubahombya.

Abaturage biganjemo abacuruza ibiribwa ubasanga inyuma y’iri soko rya Rango

Isoko rya Rango rirema kabiri mu Cyumweru ku wa Kane no ku Cyumweru, rikaba rifite inyubako rikoreramo ariko imiryango irimo ni mike ikoreramo abacuruza imyenda n’ibindi bicuruzwa, gusa abacuruzamo imboga n’imbuto bo bagiye biyubakira utuzu duto bakoresheje amabati abandi bagashyiramo ibitanda. Ni mu gihe abarirema muri iyi minsi ibiri bacururiza hanze yaryo.

Iyo imvura iguye muri iri soko usanga haretsemo amazi, hamwe na hamwe huzuyemo ibyondo. Ibi bintu nibyo bituma abaturage bahahira muri iri soko n’abacururizamo basaba ko ryavugururwa rikajyana n’igihe. Ni mu gihe hari abacuruzi bamwe cyane ab’imboga n’imbuto usanga bakorera hanze y’iri soko kubera kubura imyanya mu isoko, bo bakifuza ko ryakagurwa. Aha baganiraga na RBA.

Uyu numwe mu babyeyi bakorera muri iri soko, aravuga uburyo imvura iyo iguye ibanyagira ndetse ikanangiza ibyo bacuruza, bigatuma bisanga bakorera mu bihombo.

Ati “Imbogamizi tugira nuko mu gihe cy’imvura tunyagirwa, yewe naho hitwa ko hatwikiriye bitewe n’icyerekezo imvura iturutsemo usanga aha tubika ibintu hagiyemo amazi maze ibibitsemo bikangirika. Akenshi iyo imvura iguye hahita harekamo ibiziba, bigatuma tuzinga tugataha imburagihe. Ibi byose usanga bidutera ibihombo.”

Undi muri abacuruzi bakorera muri iri soko nawe aravuga imbogamizi bahura nazo zo kuba iri soko ritajyanye n’igihe.

Yagize ati “Iyo waguze nk’ibishyimbo imvura ikabinyagira bituma dukora duhomba. Hari igihe tubura abakiriya kubera imvura ibaya yaguye bamwe bakanga kuza kubera haba harimo ibyondo n’ibiziba. Twifuza ko badusakarira isoko tugakorera ahantu hajyanye n’icyerekezo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ngabo Fidele, avuga ko ibikorwa byo kujyanisha n’icyerekezo iri soko rya Rango rikajyana n’igihe bihari, gusa ngo habanje gushaka aho bazaba bimuriye abakorera muri iri  soko.

- Advertisement -

Ati “Isoko rya Rango risanzwemo abantu barikoreramo kandi ntiwasohoramo abantu ntaho ubajyana. Ni muri urwo rwego twabanje gushaka hantu twaba tubimuriye mu buryo bw’agateganyo. Ibikorwa byo kuhatungana biri kugana ku musozo kuko gutunganya ikibuga, utuzu abantu bazajya bakoreramo birimo bigenda bisozwa. Nitumara kuzuza aho kubimurira hazahita habaho kubimura maze ibikorwa byo kubaka isoko bitangire.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko mu rwego rwo kongera ishoramari mu karere ka Huye, kubufatanye n’abafatanyabikorwa bagiye kubaka iri soko rishya rya Rango kandi rikanagurwa mu gihe cya vuba.

Ange Sebutege arabisobanura agira ati “Hari imishinga inyuranye y’iterambere mu karere kacu, hari umushinga rero wo kwagura isoko rya Rango kubufatanye n’abantu bishyize hamwe. Uyu mushinga uzatanga akazi, uzongera umubare w’abahakoreramo ubucuruzi kandi n’abahakorera bagakorera ahantu heza.”

Isoko rya Rango riremwa n’abaturage batari bake baturutse mu Murenge wa Mukura, Tumba n’indi yo mu karere ka Huye, ndetse n’abaturuka mu turere twa Nyaruguru na Gisagara.

Inyubako y’iri soko rya Rango, ikoreramo abacuruzi bafite ibitanda n’inzu zo gukoreramo nubwo zidahagije ugereranyije n’abarigana. Abafite imyanya muri iyi nyubako bakora iminsi irindwi kuri irindwi. Ariko iminsi ibiri mu cyumweru ku wa Kane no ku Cyumweru niyo minsi abaturage benshi barigana baje kurirema bazanyemo umusaruro wabo w’ubuhinzi.

Iyo minsi ibiri riremaho, usanga hanze y’iri soko abantu ari benshi cyane cyane abazanye ibitoki, intoryi, amashu, inyanya, imbuto z’ubwoko bwose n’ibindi biribwa, gusa bataha kare kuko abenshi baranguza, uretse nibyo ariko ntibabona imyanya mu isoko imbere kuko hakoreramo abakora iminsi yose. Gutaha kare kw’aba baturage bijyana nuko bahabirukana kuko bitemewe kuhacururiza.

Aha ni mu isanteri ya Rango, abacuruzi bamwe bakorera imbere y’isoko kubera kubura imyanya mu isoko
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW