Ibitaramo bya Iwacu Muzika byasimbujwe gahunda yo kunamira Jay Polly

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

East African Promoters itegura ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival yasubitse igitaramo cyagombaga kuba kuri uyu wa Gatandatu mu rwego rwo guha icyubahiro umuraperi Tuyishime Joshua wamenyekanye nka Jay Polly “A tribute to Jay Polly.” 

                                         Umuhanzi Tuyishime Joshua yitabye Imana ku myaka 33 y’amavuko.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi wa East African Promotors (EAP), Mushyoma Joseph, rivuga ko basubitse igitaramo cya Iwacu Muzika Festival 2021, cyari giteganyijwe kunyura kuri televiziyo Rwanda, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Nzeri 2021.

Iri tangazo riragira riti “Ubuyobozi bwa EAP ku bufatanye n’abafatanyabikorwa ba Iwacu Muzika Festival 2021, burabamenyesha Abanyarwanda bose ko igitaramo cyagombaga gutambuka kuri RTV kitakibaye mu rwego rwo kunamira umuhanzi Tuyishime Joshua (Jay Polly.

East African Promotors ikaba yihanganishije umuryango wa nyakwigendera Jay Polly.”

Iki gitaramo cya Iwacu Muzika Festival cyasubitswe cyagombaga guhuza abahanzi babiri Marina na Calvin Mbanda kimuriwe tariki ya 11 Nzeri 2021.

Kuri televiziyo y’u Rwanda ku isaha ya saa mbili n’iminota mirongo ine n’itanu (20:45pm) nibwo hanyuraho gahunda yo guha agaciro Jay Polly.

Tuyishime Joshua wamenyekanye mu muzika nyarwanda nka Jay Polly yatabarutse tariki ya 2 Nzeri 2021 ahagana saa kumi n’igice z’igitondo aguye mu bitaro bya Muhima.

Jay Polly urupfu rwe rukaba rwarashegeshe abatari bake haba mu bahanzi n’abakunzi ba muzika nyarwanda.

- Advertisement -

Gahunda yo guherekeza bwa nyuma Jay Polly iteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Nzeri 2021. Hagati ya saa yine na saa sita z’amanywa hari gahunda yo gufata umurambo we mu bitaro bya Kacyiru, saa sita kugeza saa munani kumusezeraho no kumusengera iwe mu rugo aho yari atuye i Kibagabaga.

Naho kuva saa munani kugeza saa kumi ni ugushyingura mu irimbi rya Rusororo.

Umuhanzi Tuyishime Joshua, Jay Polly yitabye Imana afite imyaka 33 y’amavuko.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW