Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Mukabideli Belancila atuye mu Kagali ka Nyarugenge, Umurenge wa Rubengera yagize ikibazo cy’uburwayi bw’ibere ku buryo agenda aritwaye mu ntoki kubera uburemere.
Ku ibere rye hariho igisebe, nta bantu bamwegere kubera umunuko.
Uyu muturage tuganira yavuze ko iyo agiye kwa muganga bamwirukana ntavurwe kubera ko ari mu cyiciro cya kabiri cy’Ubudehe akaba nta mituele agira.
Yemeza ko amaze imyaka 3 afite ubwo burwayi.
Nkunsi Medard, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera yabwiye Umuseke ko ikibazo cy’uriya muturage kizwi.
Ati “Nibyo ikibazo cye kirazwi nta mituele yari afite, ubu Umurenge icyo turi gukora ni ugushaka imisanzu ngo abone ubwisungane mu kwivuza avurwe nyuma tuzakomeza gukurikirana imibereho ye.”
Uriya muturage asaba uwo ari we wese wagira umutima ufasha, yabikora kugira ngo abone ubuvuzi buboneye.
Mukabideli Belancile uri mu kigero cy’imyaka 43, afite abana 7 nta mugabo agira, uburwayi bw’ibere amaranye igihe hari abakeka ko ari cancer yarwaye.
- Advertisement -
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
NGOBOKA Sylvain / UMUSEKE.RW