Kigali: Abantu 59 bafatiwe mu kabari mu gicuku barimo kunywa banabyina

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Nzeri 2021 Polisi yeretse itangazamakuru abantu 59 yafashe ubwo bari mu kabari kitwa Bonk Bar gaherereye mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo, abo bose bafashwe mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 26 Nzeri ubwo nyirako yari yafunguye binyuranyije n’amabwiriza ajyanye no gufungura utubari muri ibi bihe byo kurwanya Covid-19.

Ubwo Polisi yageraga muri Bonk Bar bakata umuziki, nyiri aka kabari yahise acika inzego z’umutekano.

Polisi yasanze abantu 59 barimo kunywa ndetse banabyina, akabari kahinduwe akabyiniro, aka kabari ni aka Twiringiyimana Jean Marie Vianney w’imyaka 39, ubwo Polisi yageraga muri aka kabari yahise acika.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kacyiru, Urujeni Gerturde yavuze ko nyiri aka kabari yari atarasaba uburenganzira bwo gutangira gukora ngo yemererwe cyangwa ahakanirwe.

Yagize ati” Aka kabari kafatiwe mu makosa yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Nyirako yari atarabona uburenganzira bumwemerera  kugafungura, byongeye yafashwe yakagize akabyiniro ndetse babyina mu masaha abantu bakagombye kuba bageze aho bataha.”

Urujeni yakomeje avuga ko hari ibihano bigomba guhabwa nyiri ako kabari aho kangomba guhita  gafungwa ndetse nyirako agacibwa amande.

Urujeni yakomeje avuga ko hari komite ishinzwe kugenzura ko utubari twujuje ibisabwa kugira ngo dutangire gukora. Yaburiye abantu barimo kwiha uburenganzira bwo gutangira gukora batarigeze babisaba ngo basurwe bemererwe cyangwa bahakanirwe.

Musabyimana Immaculee umwe mu bafatiwe muri ako kabari yasabye imbabazi ku makosa we na bagenzi be bakoze

Umuvugizi wa Polisi wungirije, Chief Superintendent of Police (CSP) Africa Sendahangarwa Apollo yavuze ko bariya bantu bafashwe nyuma y’amakuru yari amaze gutangwa n’abaturage bavuga ko hari abantu barimo kubasakuriza.

Yagize ati” Bariya bantu bafatiwe mu kabari mu gicuku barimo kunywa banabyina. Icya mbere bari mu masaha ya nyuma ya saa tanu aho buri muntu wese agomba kuba yageze aho ataha, ikindi  bari barimo kubyiganira ahantu hafunganye. Bariya bantu barenze ku mabwiriza nyamara hashize igihe kinini hari ubukangurambaga busobanura amabwiriza ya Leta ajyanye no kwirinda COVID-19.”

- Advertisement -

CSP Sendahangarwa yibukije abafite utubari ndetse n’abatugana ko COVID-19 ntaho yagiye, abasaba gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo.

Bariya bantu uko ari 59 bamaze gufatwa bajyanwe muri Sitade ya ULK baraganirizwa bongera kwibutswa ubukana bw’icyorezo cya COVID-19 banibutswa amabwiriza yo kukirinda nyuma inzego zibishinzwe zibaca amande. Akabari kahise gafungwa mu gihe hagishakishwa nyirako.

Bajyanywe muri Stade ya ULK ku Gisozi barigishwa hanyuma bacibwa amande
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: RNP WEBSITE

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW