Kigali: Bamaze imyaka itandatu basaba ko bahabwa ingurane ku mitungo yabo

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abaturage bo mu Murenge wa Kigali, Akagali ka Nyabugogo,Umudugudu wa Kadobogo bavuze ko Umujyi wa Kigali wabizeje kubaha ingurane z’ubutaka bwabo  nyuma yo kubwirwa ko hari umushoramari ushaka  kuhashyira ibikorwa ariko imyaka itandatatu irashize.

                                                                    Ibiro by’Umujyi wa Kigali.

Mu mwaka wa 2015 nibwo Akarere ka Nyarugenge  gafatanyije n’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda,RSSB, kabaruye imitungo y’aba baturage, bizezwa guhabwa ingurane.

Kuva ubwo Akarere kasabye ko nta muturage wakongera  gukora ibikorwa muri ubwo butaka birimo guhinga ibihingwa birengeje amezi atatu, kuvugurura inzu cyangwa kuyisana , kubaka igikoni cyangwa ubwiherero.

Muri Kamena  2020  Umujyi wa Kigali  nabwo wabibukije ko batemerewe kugira ibikorwa bakoramo kuko ubwo butaka bwari buteganyijwe kubakwamo umududugudu w’ikitegererezo wagombaga gutuzwamo abatishoboye.

Bega Bernard  utuye muri uyu mudugudu yabwiye UMUSEKE  Akarere ka Nyarugenge ndetse na RSSB babaruye imitungo ndetse bibwira ko bagiye guhita bahabwa amafaranga ariko magingo aya  batazi iherezo ryabyo ndetse ko nta n’uburenganzira bahafatiye.

Yagize ati “ RSSB yaje kutubarira  ndetse mbere y’uko itubarira idutegurira inyandiko maze baza kutubarira.Ariko icyo gihe batubujije guhinga ibintu birengeje amezi atatu. Bigeze aho duhura n’ibibazo byo kudasana , nta muntu wakwiyubakira igipangu. Mbega ubu ngubu  njyewe inzara yaranyishe ntegereza ko nabona umukiriya , umukiriya mbonye akambwira y’uko umushinga wahafashe.”

Yakomeje agira ati “Hari sosiyete bita REGAS yaje kuhagura ariko bayangira yuko ihagura. Hari abantu baje kuhagura bubatse sitasiyo nabwo babangira y’uko bagura aho ngaho kandi mbere aho baguze hirya y’aho gato naho  dutuye barabyemeye.”

“Hari abashoramari bari baguze aho ngaho batanze sheke(cheque), bamenye ko abo baturage atari ahabo bahita bazibambura.Ni ukuvuga ngo nta burenganzira dufite ku butaka bwacu, turifuza kurenganurwa.”

- Advertisement -

Bega arasaba ko niba umushinga wo kubaka uwo mudugudu w’ikitegererezo  warapfuye, bahabwa uburenganzira bakabasha kubaka cyangwa abadafite ubushobozi bakabasha kugurisha ubutaka bwabo.

Rugambage Emmanuel nawe utuye muri aka gace,nawe ashimangira  ko kugeza ubu ubutaka bwabo batemerewe kubukoresha kandi ko nta n’uwemerewe kubaka urugo rw’inzu.

Yagize Ati “Ubutaka bumaze imyaka itandatu bufunzwe,twasabaga ko baduha uburenganzira, bakaduha borne, tukiyubakira cyangwa n’ugurisha akagurisha.Kubera ko kumara imyaka itandatu nta muntu wubaka n’urugo ni ikibazo.”

Aba baturage bavuga ko kenshi bagiye bakorana inama n’Umujyi wa Kigali ariko ibiganiro bikarangira  bidashyizwe mu bikorwa ahubwo  bakabwirwa ko batemerewe kugira igikorwa na kimwe  bakora muri ubwo butaka.

Ikindi ni uko  muri ako gace gakikijwe n’amashyamba, amabandi akunze kwihishamo akambura abaturagendetse akaba yanakwambura umuntu ubuzima  bityo  bikaba byashyira ubuzima bwabo mu kaga.

UMUSEKE umaze iminsi ugerageza kuvugisha, umuyobozi Mukuru Ushinzwe  Igenamigambi ry’imitunganyrize y’Umujyi ,Enjeniyeri,Muhirwa Marie Solange ariko  ntiyasubiza ndetse n’ubutumwa yandikiwe ntiyabusubiza.

Si ubwa mbere hirya no hino mu gihugu hagaragaye ikibazo cy’abaturage bagaragaza imbogamizi zo kwimwa ingurane ku mitungo yabo bityo ko hasabwa izindi mbaraga kugira ngo iki kibazo kirandurwe.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW