Kigali: Umuyobozi w’ishami rya REG ya Kabeza yatawe muri yombi

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze umuyobozi w’Ishami rya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu, REG rya Kabeza  mu Mujyi wa Kigali  akekwaho kwaka ruswa.

RIB yavuze ko uyu muyobozi yafatiwe mu cyuho  kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Nzeri 2021 yakira ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana abiri (200, 000frw).

Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry yabwiye UMUSEKE ko uriya muyobozi wa REG/Kabeza yamaze gufatwa.

Aboneraho gutanga inama ku bantu bakigerageza kwaka no kwakira ruswa ndetse, asaba buri wese gutanga amakuru aho igaragaye.

Dr Murangira ati “Gahunda ya RIB ni iyo kurwanya ruswa aho yaba igaragara hose, RIB nta na rimwe izihanganira umuntu wese usaba ruswa kugira ngo atange serivisi. Abaturage na bo barashishikarizwa kwanga gutanga izo ruswa ahubwo bakajya badutungira agatoki.”

Ukekwa ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacya.

RIB IVUGA KO URIYA muyobozi wa REG/Kabeza akurikiranyweho kwaka ruswa umukiliya kugira ngo amuhe serivisi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW