Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Ngendahimana Jean Claude utuye mu murenge wa Runda Akagari ka Kabagesera mu Karere ka Kamonyi yafatiwe mu murenge wa Kigali,Akagari ka Kigali mu Karere ka Nyarugenge yiyitiriraga ko ari umukozi wa REG agatanga umuriro.
Uyu mugabo yafatiwe mu cyuho mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Nzeri 2021 nyuma y’igihe kinini akekwa ko yaba akora ibi bikorwa.
Aganira n’itangazamakuru, uyu mugabo yavuze ko yari asanzwe akora akazi ko gusana no gukora ibyangiritse bijyane n’amashanyarazi ndetse ko yatawe muri yombi ubwo yari yiyambajwe n’umuntu wifuzaga ko yamufasha guteranya urutsinga rwari rwarangiritse.
Yagize ati “Natangiye mu mwaka wa 2000 nkorera muri Electrogaz,noneho nza gukorera RECO RWASCO,nyuma haza kuza ba rwiyemezamirimo batanga akazi .Kuko twahembwaga buyedi icyo gihe navuyemo, nza gukorana na Rwiyemezamirimo.”
Uyu mugabo yavuze ko nyuma yo gukorana na Rwiyemezamirimo yaje gukora impanuka ituma ahagarikwa mu kazi ariko akajya yikorera kuko icyo gihe yari yifitiye ibikoresho.
Ngendahimana yavuze ko kubera ko yakomeje kwikorera kandi akaba yari amaze igihe akorana n’abantu bo muri aka gace,yaje guhamagarwa n’umuturage wari ufite urutsinga rwibwe ariko akaza kwigurira urundi ngo aze amuhe umuriro maze akazamugurira fanta.
Uyu mugabo yavuze ko yafashwe ubwo yari yatangiye kurira igiti cy’amashanyarazi ngo akurure urutsinga rw’umuriro arugeze mu rugo rw’uwo muturage.
Gusa ibivugwa na Ngendahimana, bivuguruzwa na Claude Mana Turikumwe wo mu mudugudu wa Gisenga ,Akagari ka Kigali, Umurenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge aho yavuze ko uyu mugabo asanzwe akora ibikorwa byo gutanga umuriro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
- Advertisement -
Yagize ati “Mu gitondo kare kare, umuturanyi yaje arambwira ati ko ubona banyibye urutsinga kandi ukaba wafatiraga kure, nta kuntu nahamagara umutekinisiye ukorera muri REG, kubera ko ipoto ikwegereye, akaguha umuriro kuri iri poto inyegereye?”
Yakomeje agira ati “ Nk’umuntu duturanye numvise nta kindi nakora uretse kumubwira ngo ahamagare umutekinisiye wo muri REG,aze abikore neza hanyuma urutsinga rusagutse ndarumuha nta kibazo.”
“Umugabo yaje maze atera urwego agira ngo ansigire umuriro maze urutsinga ruri busaguke nduhe umuturanyi maze nawe acane.Nibwo bahise bamubwira ngo Manuka ahitwa afatwa.”
Turikumwe yavuze ko yari yababwiye ko ari umutekinisiye wa REG kandi ko yari amaze igihe akorera muri ako gace niko kumugirira ikizere.
Mukarusine Jeanine nawe wo muri aka gace,wifuzaga ko nawe yavuze ko yahamagaye uyu mugabo azi ko asanzwe ari umukozi wa REG bityo ko yari afite ikibazo cy’urutsinga rwibwe ariko akaba afite urundi rwamufasha gukurura umuriro, aramuhamagara maze aza atangiye kurira ipoto ahita atungurwa no kuba atari azi ko uwo bakoranga atari umukozi wa REG nyuma yo gutabwa muri yombi.
Yavuze ko bimusigiye isomo ryo kujya ashishoza mbere yo kugira uwo yizera.
Umuyobozi muri REG ushinzwe ibikorwa byo kurwanya ubujura no gukurikirana imikoreshereze y’mashanyarazi,Nkubito Stanley, yavuze ko iki kigo cyari kimaze iminsi gihabwa amakuru n’abaturage ko muri aka gace hari abantu biyitaga “Abahigi”biyita ko ari abatekinisiye b’iki kigo bakabeshya abaturage bagamije indonke.
Nkubito yavuze ko muri aka gace bari bafite amakuru ko bibwaga insinga ndetse ko no mu bakekwa umugabo watawe muri yombi nawe yari arimo ndetse ko atari ubwa mbere yari afatiwe muri iki cyaha.
Nkubito yasabye abaturage kujya bagira amakenga kandi bakirinda gukorana n’abitirira REG.
Ati “ Abaturage muri rusange turabasaba ko bakwirinda gukorana n’abantu bagenda biyitirira ko ari abakozi kandi umukozi n’utari umukozi aba agaragara kuko agira ibyangombwa bimuranga ndetse ko hari uburyo asabwa kugira ngo aze gusana .”
Uyu muyobozi yavuze ko abakekwa bagiye gushyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kugira ngo rutangire iperereza kandi ashyikirizwe ubushinjacyaha.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW