Mashami Vincent yakomoje ku gusezerera Kwizera Olivier mu mwiherero w’ikipe y’Igihugu 

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi Mashami Vincent yavuze ko icyemezo cyo kwirukana Kwizera Olivier mu mwiherero w’ikipe y’igihugu, cyafashwe yamuganirije ariko ngo na none n’ubwo yasabye abantu kumufasha na we akwiye kubafasha.

Mashami Vincent asaba kwizera guhinduka akemera gufashwa

Olivier Kwizera ni umunyezamu umuntu uri mu bihe bitoroshye, harimo amakosa akora ya hato na hato adakwiye, gufungwa azira urumogi n’ibindi.

Mashami Vincent utifuje kuvuga koko niba ari telefoni yirukaniwe, yavuze ko n’ubwo abantu bifuza kumufasha ariko na we akwiye kubafasha.

Ati “Ku cyemezo nafashe cya Olivier ntabwo ndibugisobanureho kuko n’ubundi muhamagara ntabwo byakiriwe neza, ndibaza na none kumusezerera bitari kwakirwa neza, ngira ngo ni yo si tubamo ariko ni umusore tugomba gufasha ariko na none ni byiza ko tumufasha ariko na we akadufasha kumufasha, hari ugufasha umuntu na we akagufasha kumufasha.”

Yakomeje agira ati “Twaraganiriye, hari ibyo namubwiye kandi ntabwo twamuciye (kwirukanwa burundu), nabishaka azakina umupira uri mu kibuga cye. Ibyo ni ibintu by’imbere ntabwo najya gushyira ibintu by’ikipe hanze mu itangazamakuru, gusa twafata amakuru yatanzwe agisohoka.”

Nubwo umutoza yavuze ibi ariko Kwizera Olivier aherutse gutangaza ko nta kintu na kimwe yigeze abwirwa ubwo yasohorwaga mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ndetse atazi icyo yazize.

Icyemezo cyo kwirukana Kwizera mu mwiherero kubera telefoni, hari abavuze ko kihanukiriye, ariko hari n’abavuze iki cyemezo gikwiye.

Mu ijoro ryo ku wa 19 Kabama uyu munyezamu wari wahamagawe mu bakinnyi 39 umutoza Mashami Vincent yitabaje mu kwitegura imikino ibiri yo mu itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi Amavubi yakinnemo na Mali tariki ya 1 Nzeri na Kenya tariki ya 5 Nzeri, yagaragaye akora ikiganiro mu buryo bwa Live kuri Instagram n’umukobwa Manzi Shallon wamenyekanye ubwo byavugwaga ko yafungishije abahanzi barimo Davis D.

- Advertisement -

Iki kiganiro cyabaye mu ma saa tanu z’ijuro, Kwizera Olivier yaganiriye n’abari babakurikiye ndetse arabaririmbira.

Ibi byatumye abantu bongera kwifatira ku gahanga uyu munyezamu wari mu mwiherero w’Amavubi bitaravuzweho rumwe, hari nyuma yo gufungwa azira ibiyobyabwenge, ndetse na nyuma yo gufungurwa ahita asezera ku mupira w’amaguru ariko aza kuvuga ko yisubiyeho.

Mu gitondo ku wa Gatanu tariki ya 20 Kanama akaba yaraje gusezererwa mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW