Meddy yasohoye indi ndirimbo avuga umugore we

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umuhanzi mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Ngabo Medard uzwi nka Meddy usanzwe ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yashyize hanze indirimbo ya kabiri yahimbiye umugore we, Mimi Mehfira baheruka kwemeranya kubana akaramata, yayise Queen of Sheba.

Meddy yasohoye indi ndirimbo yise Queen of Sheba yahimbiye umugore we Mimi

“Queen of Sheba” yasohotse kuri uyu wa Mbere, tariki 20 Nzeri 2021, ari amajwi n’amashusho.

Iyi ndirimbo Queen of Sheba  irimo amagambo y’urukundo cyane cyane ataka umugore we, mu ndimi zitandukanye nk’Ikinyarwanda, Icyongerezo ndetse n’Igiswahili.

Mu magambo agarukamo, hari ahavuga ati “Uri uwa mbere, nsekera mwana nkunda. Ngwino unyegere, uri Queen of Sheba.”

Akoresheje Igiswahili, Meddy yizeza umugore we ko azamukurikira aho azajya hose.

Ati “Nikamwambia, pale utapo enda nitakufuata.”

Iyi ndirimbo nshya ya Meddy Queen of Sheba yiganjemo amafoto n’amashusho y’ubukwe bw’uyu muhanzi Ngabo Medard, ije kandi nyuma y’indi ndirimbo ye “My Vow” yaciye agahigo ko kurebwa n’abantu miliyoni mu gihe gito kuri Channel ye ya YouTube.

Iyi ndirimbo nshya ya Meddy, yakozwe na Momusic ikorwa na Licky, amashusho yayo yayobowe na 1Shot.

- Advertisement -

NKURUNZIZA Jean Bapttiste
UMUSEKE.RW