Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Abaturage baremaga isoko ryakoreraga mu isanteri ya Musasa mu kagari ka Buramba Umurenge wa Kabacuzi mu karere ka Muhanga, barataka kutabona aho bagurishiriza umusaruro wabo kuko isoko ryabo baryambuwe batagishijwe inama rikajyanwa kure yabo mu kandi kagari ka Kabuye, bakavuga ko ubuyobozi bwa bikoze kugirango bukingire ikibaba amakosa bwakoze bukubaka isoko ahadakwiye rikabura abarikoreramo.
Ubwo UMUSEKE wageraga muri aka gace k’ubucuruzi kari mu Mudugudu wa Musasa, bihutiye kuwutekerereza agahinda bafite nyuma y’uko batwawe isoko nyamara ariho bakuraga amafaranga y’ishuri y’abana babo. Abacuruzi basanzwe bakorera muri iyi santeri bo bavuga ko baronkaga ku wa Gatatu isoko ryaremye, none ubu ngo basa nabasubijwe inyuma.
Uyu n’umwe muri aba baturage bagize icyo bavuga kuri iki kibazo, avuga ko batunguwe no kubona itangazo ribamenyesha ko batazongera kurema iryo soko, nyamara batarigeze bagishwa inama.
Ati “Nahingaga utuntu tw’imboga, inyanya, intoryi, ibijumba n’ibindi, iri soko ryamfashaga kubona abagura umusaruro wanjye kuko hari abarimu n’abaganga b’ivuriro baduhahiraga. Ubuse I Kabuye batujyanye nzakurahe ayo gutega moto ngo njye gucururizayo ?. Aha naharonkeraga amafaranga y’ishuri y’abana, imyenda yabo n’inkweto. Twe twatunguwe no kubona itangazo ritubuza kuzagaruka mu isoko, ese kuki batabanje ngo batugishe inama kandi aritwe bagenerwabikorwa ?. Bakwiye kutugarurira isoko ryacu.”
Uyu nawe yagize icyo avuga kuri iki kibazo cy’isoko ryabo ryatwawe, ati “Twari dufite ahantu twahahiraga, wakenera icyo kurya ukajyayo ugahaha cyangwa nawe wagira umusaruro ukawujyanayo. Kuritwara byaradutunguye kuko ntitwamenyeshejwe. Iri soko ryari rihamaze imyaka irenga 30, kuki batatugishije inama mbere yo kuri twara ahandi. Aho baryimuriye harimo urugendo rurerure, biratubangamiye rwose. Batugarurire isoko ryacu ko bari baratwimye umuriro none bakaba bari kuwuzana ubuse uzadufasha iki isoko baritwaye.”
Si uyu gusa kuko uyu nawe yagize uko abigarukaho, we asanzwe akora umwuga wo kogosha muri aka gasanteri k’umudugudu wa Musasa.
Ati “iri soko ryari ridufitiye akamaro kanini, kuko twahahiraga hafi bitatugoye. Aho kuritwara batwubakira irijyanye n’igihe kuko twe ryarutaga n’iryo bubatse ku Murenge rikabura abarijyamo. Ibaze kudutwara isoko rimaze imyaka irenga 30. Ubuse abavaga mu Murenge wa Rugendabari bazagera epfo iyo baritwaye.”
Iri soko ryabarizwaga mu Mudugudu wa Musasa, Akagari ka Buramba Umurenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga, rikaba ryari rimaze imyaka irenga 30 riharemera, icyifuzo cy’abaturage ni ugusaba ubuyobozi kureka amarangamutima nyuma yo kubaka isoko aho ridakwiye nabo bakubakirwa iryabo aho kubatwarira isoko.
- Advertisement -
UMUSEKE wifuje kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri ikikibazo, maze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi, Ndayisaba Aimable, avuga ko iri soko aho ryakoreraga hadatunganyije neza, bityo ngo nihamara gutunganya rizagarurwa bitarenze amezi abiri.
Ati “Isoko rya MUSASA aho ryakoreraga ntago hatunganyije, rero twafashe icyemezo cyo kuba turyimuriye i Kabuye kuko ho hatunganye. Nihamara gutunganywa hakazitirwa rizongera rigarurwe, ntago ari ukuritwara burundu bahumure, bitarenze amezi abiri rizaba ryagarutswe.”
Ndayisaba Aimable yasabye abagurishirizaga umusaruro wabo muri iri soko rya Musasa kugana andi masoko abegereye, harimo irya Kabuye bimuriwemo, irya Bulinga mu Murenge wa Mushishiro ndetse n’irya Rutongo mu Kagari ka Butare.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jaqueline, avuga ko isoko rya Kabuye rifite ibikorwaremezo byuzuye, bityo ngo ibyifuzo by’aba baturage byo kubakirwa isoko babe baretse bagane iryarangijwe kubakwa, ngo nibigaragara ko hari ahandi hakenewe isoko mu Murenge wa Kabacuzi bizigwaho.
Ati “Mu Murenge wa Kabacuzi hari isoko rya Kabuye rifite n’ibikorwaremezo bijyanye n’isoko kandi ryubakiwe abaturage bose. Abifuza kubakirwa irindi soko muri uyu Murenge nibagane iryarangije kubakwa, nibigaragara ko hari irindi rikenewe ubwo nabyo byakorerwa igenamigambi rigashakwa.”
Iri soko rya Musasa nk’uko amakuru UMUSEKE wahawe n’abaturage abivuga rimaze imyaka irenga 30 rikora, bityo ngo ntiryagatwawe batagishijwe inama. Rikaba rirema rimwe mu Cyumweru ku wa Gatatu nyuma ya saa sita.
Ryaganwaga n’abaturage baturutse mu tugari twa Buramba, Ngarama na Kabuye mu Murenge wa Kabacuzi, n’abaturuka mu mirenge iri hafi ariyo Mushishiro, Muhanga na Rugendabari n’abaturage bake baturukaga mu murenge wa Cyeza.
Itangazo ryahagarikaga iri soko ryari ryanditseho ko guhera tariki ya 1 Nzeri 2021, ritazongera kurema kimwe n’agasoko gato kazwi nka Ndaburaye ko mu Kagari ka Kabuye mu Mudugudu wa Peru kaberaga ahazwi nka VIP.
NKURUNZIZA RAYMOND / UMUSEKE.RW