Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Abakorera n’abagana Ikigo Nderabuzima cya Buramba barasaba ko inyubako zacyo zishaje zavugururwa kandi zikagurwa kuko zitakijyanye n’igihe, kuba inyubako zishaje kandi ari ntoya bituma serivise zihatangirwa zitanozwa uko bikwiye, bagasaba ko hakwiye kugira igikorwa kuri iki kibazo.
Umurenge wa Kabacuzi n’umwe mu mirenge cumi n’ibiri igize akarere ka Muhanga, ukagira Ikigo Nderabuzima cya Buramba cyubatse mu Mudugudu wa Musasa, Akagari ka Buramba, gusa iyo witegereje inyubako zacyo bigaragara ko zishaje kandi ari ntoya ibintu bibangamiye serivise nziza.
Hakizimana Jean Paul ni umuturage utuye mu mudugudu wa Gahemba mu kagari ka Buramba mu Murenge wa Kabacuzi, avuga ko kuba iyi nyubako ishaje bituma mu gihe cy’izuba abahagana babangamirwa n’ubushyuhe bwinshi kubera ko igisenge cyaryo kiri hasi bagasaba ko zavugururwa.
Ati “Iri vuriro ryubatswe nkiri muto none dore ndashaje, uretse hariya hari urubaraza bahuje n’iyi nyubako iyi ureha bongeye ho ntago ahandi bigeze bahavugurura keretse nko gusazura amabati gusa. Urabona mu gihe cy’izuba haba hari ubushyuhe bwinshi, bakwiye kutuvugururira iri vuriro natwe tukavurirwa ahantu heza kandi hagutse.”
Kuba inyubako z’iki kigo nderabuzima cya Buramba zishaje kandi ari ntoya bihamywa n’umuyobozi wacyo wungirije, Mukasine Marie Gorethe, wemeza ko aho babyariza n’aho bapimira ibizamini ari hato hatatuma abaganga bakoreramo babyigana n’ibikoresho.
Yagize ati “Aho tubyariza utwumba twaho ni dutoya, ukoreramo aba abyigana n’ibikoresho. Ntago wabona uburyo hajyamo abantu bane ku buryo hari igihe ababyeyi bamwe byashoboka ko babyarira hasi. Urebye naho dufatira ibizamini “Laboratory” ntago hakoreramo abantu babiri kuko baba babyigana n’ibikoresho ku buryo nabo baba batisanzuye kandi byakagombye kuba ari ahantu hisanzuye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jaqueline, avuga ko harimo gushakwa ingengo y’imari kugirango ikigo nderabuzima cya Buramba kizavugururwe, gusa ngo babanje kwita ku kwegereza abaturage ubuvuzi bubakirwa Poste de Sante.
Ati “Ubushobozi twabanje kubushyira mu kwegereza ubuvuzi abaturage twubaka amavuriro y’ibanze, gusa ntago twirengagije ko hano hashaje kandi hari ibihakenewe. Harimo hatekerezwa gushaka ingengo y’imari kugirango bikorwe nubwo twabanje kwita ku baturage, uko ubushobozi buzagenda buboneka hazagenda hatunganywa neza kurushaho.”
- Advertisement -
Uretse kuba iki kigo nderabuzima cya Buramba inyubako zacyo ari nto kandi zishaje, haracyari ikibazo cyo kutagira umuriro w’amashanyarazi nubwo ibikorwa byo kuwuhageza byatangiye. Gusa abaturage bamwe bahamya ko ibyakozwe ari nko kubereka ikimenyetso kuko igihe “transformateur” yahagerejwe n’insinga zikagera kuri iki kigo nderabuzima ngo wakabaye warahagejejwe.
Umurenge wa Kabacuzi ugizwe n’imisozi, ukagira utugari umunani tunini bituma uba uwa kabiri mu mirenge minini mu gihugu. Muri uyu murenge hamaze kubakwa amavuriro mato y’ibanze “poste de sante” agera kuri atanu.
Gusa izi poste de sante nazo ziracyafite icyuho mu gutanga serivise nziza kubera ubuke bw’abaganga kubera ko abaforomo babiri n’abapima ibizamini babiri aribo bazenguruka muri aya mavuriro mato uko ari atanu, bigatuma adakora iminsi yose y’Icyumweru.
Iki kigo nderabuzima cya Buramba kikaba cyarubatswe n’Abadage mu mwaka w’ 1987. Ubwo cyubakagwa cyaganwaga n’abaturage batari bake baturukaga mu Murenge wa Kabacuzi, Rugendabari n’abavaga mu murenge wa Muhanga.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW