Muhanga: Inyubako y’Umurenge wa Nyamabuye ntijyanye n’icyerekezo irashaje

webmaster webmaster

Abasaba serivisi zitandukanye mu Murenge wa Nyamabuye, bavuga ko inyubako zishaje kandi zikaba zitakijyanye n’icyerekezo, Abatuye mu Mujyi wa Muhanga, n’abawugenda banenga inyubako ishaje Umurenge wa Nyamabuye ukoreramo.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga bwarangije gukora inyigo y’inyubako izasimbura Ibiro by’Umurenge wa Nyamabuye

Bavuga ko  usibye kuba itajyanye n’igihe, iyo imvura iguye  abaje gusaba serivisi n’abakozi bavirwa.

Aba baturage bakifuza ko  Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bugena ingengo y’imali  kugira ngo hubakwe inyubako igeretse iberanye n’Umujyi.

Nsanzimfura  Damascène avuga ko Akarere kagombye gushakisha ubushobozi kugira ngo uyu Murenge wubakwe, kuko ubwawo nta ngengo y’imali wabona yo kubaka ibiro bigeretse.

Yagize ati: ”Amategura asakaje ibiro by’Umurenge arashaje cyane, amwe yatangiye kuvaho, Ubuyobozi nibudufashe Umurenge wubakwe.”

Batamuliza Angelique avuga ko uyu Murenge wa Nyamabuye ufashe umwanya wa mbere mu Mirenge ishaje yo mu Mijyi.

Ati: ”Ubusanzwe inyubako za Leta zagombye kuba zubatse mu buryo bugezweho, kuko n’inzu z’ubucuruzi mu Mujyi,  Ubuyobozi bwasabye ko abacuruzi bazisana.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude, yabwiye UMUSEKE ko baterwa ipfunwe no kuba bakorera mu Murenge ushaje kuruta indi Mirenge yose yo muri aka Karere.

Ati: ”Iki kibazo tumaze igihe kinini tukiganiraho n’Ubuyobozi bw’Akarere kandi ibiganiro bijyanye no kuwubaka bigeze kure.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko  inyigo igaragaraza ingengo y’imali uyu Murenge uzuzura utwaye yarangije gukorwa.

Yagize ati: ”Nta mubare w’amafaranga nibuka yo kubaka Umurenge mfite imbere yanjye, gusa icyo nzi ni uko yakorewe inyigo.”

Kayitare yavuze ko  uyu Murenge wa Nyamabuye nibarangiza kuwubaka, bazakurikizaho uwa Shyogwe kuko na wo ushaje cyane kandi ukorera ahantu hato.

Ati “Duteganya kubaka no gusana ibiro by’ Imirenge itandukanye ariko ku ikubitiro tuzabanza Umurenge wa  Nyamabuye dukurikizeho uwa Shyogwe, kuko ukorera ahantu hato.”

Mu myaka mikeya ishize, Ubuyobozi bwacyuye igihe, bwavugaga ko bugiye gushyira mu bikorwa igishushanyombonera cy’Umurenge wa Nyamabuye ndetse n’uwa Shyogwe.

Iyo inama yabaga ihuza abantu benshi mbere ya COVID -19,  cyangwa hari abantu bifuza gusezerana bahakoraniye wasangaga Ubuyobozi bugiye gutira izindi nyubako z’abikorera zifite ibyumba bigari byakira inama n’ubukwe.

Ibisenge by’inyubako y’Umurenge birava

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.