Muhanga: Umugabo wakoreraga mu Gakiriro yafashwe n’amanyashanyarazi arapfa

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Habyarimana Augustin wari Perezida wungirije mu Gakiriro, yahitanywe n’umuriro w’amashanyarazi ngo yashakaga kwimura imashini ibaza.

Mu Gakiriro aho Habyarimana Augustin, yakoreragamo

Habyarima Augustin yari atuye mu Mudugudu wa Gasharu, mu Kagari ka Remera, mu Murenge wa Nyamabuye, yashatse kwimura imashini ibaza afatwa n’umuriro w’amashanyarazi arapfa.

Abakorana na Habyarima Augustin bavuga ko iyi mpanuka y’umuriro w’amashanyarazi yabaye ku gicamunsi cy’uyu wa Mbere taliki ya 20/Nzeri/2021.

Bamwe mu bo bakorana babwiye UMUSEKE ko Habyarimana Augustin yagize igitekerezo cyo kwimura imwe mu mashini yakoreshaga, kugira ngo ayijyane mu yindi nyubako y’agakiriro aho afite imbaho.

Akimana Félix umwe mu bo bakorana, avuga ko bamubonye yarangije gushya, ariko batigeze bumva igihe yatakaga atabaza.

Ati: ”Twamugezeho dusanga asigaje umwuka mukeya, kuko yari yazahaye cyane kubera umuriro w’amashanyarazi wari mu mashini yari agiye kwimurira ahandi.”

Akimana yavuze ko iyi mpanuka ikimara kuba, ababishinzwe bahise bavanaho amashanyarazi bakoreshaga mu Gakiriro.

Umukozi ushinzwe Ubutegetsi n’Imali, akaba n’Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Nyamabuye, Mbonabucya Aimé, avuga ko amakuru bahawe yerekana ko uyu Habyarimana yazize amashanyarazi, bigakekwa ko yagiye guterura iyo mashini, atazi ko harimo umuriro.

- Advertisement -

Mbonabucya yagize ati: ”Kubera urusaku rw’imashini mu ibarizo, yatatse bagenzi be ntibamwumva, bamukuye aho  bamujyana kwa muganga ari naho yiguye.”

Umuseke wagerageje kuvugana n’Ubuyobozi bwa REG ishami rya Muhanga, bwirinda kugira icyo bubivugaho, kuko twabahamagaye inshuro nyinshi banga kwitaba.

Habyarimana asize umugore n’abana 4. Umurambo wa Habyarimana Augustin uri mu buruhukiro by’Ibitaro bya Kabgayi.

Imashini yimuraga ni yo yarimo umuriro wamuhitanye

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.