Muhima: Bazengerejwe n’ubujura bukorwa n’abitwa “Abamarine”

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abaturage bo mu mudugudu w’Ubumanzi,Akagari ka Rugenge mu murenge wa Muhima, bavuze ko babangamiwe n’insorensore z’urubyiruko ziganjemo ababa mu muhanda baza mu ngo bakiba ibintu bitandukanye ndetse n’iyo babuze icyo batwara bashinguza inzugi.

                                        Abaturage bavuga ko babangamiwe n’ubujura bukorwa naba Marine.

Aba baturage babwiye Radio1 ko batewe impungenge n’ubwo bujura bukorwa n’urwo rubyiruko ku buryo bavuga ko bashobora kubura ubuzima.

Umwe yagize ati “Twe ikibazo dufite ni icy’umutekano mucye kubera abantu baza bakadutwara ibintu .Ugasanga umuntu arasinziriye agashinguzi urujyi akarutwara ndetse n’ikindi cyose babona ntabwo bagisiga.”

Undi yagize ati “ Baraje, bakura imiryango ibiri barayitwara ndetse no mu baturanyi barayitwaye.Baje ari kuwa Gatanu, tubyutse mu gitondo dusanga imiryango yose irarangaye, bagiye mu gikoni batwara gaz,batwara ibikoresho byose byo mu nzu nta kintu na kimwe kiri mu nzu.”

Aba baturage barasaba ko umutekano wo muri aka gace wakazwa bityo ko mu gihe bitakorwa ubuzima bwabo bwaba muri kaga.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima,Mukandori Gratius, yavuze ko ikibazo bakimenye hagiye kurebwa uburyo umutekano wakazwa.

Yagize ati “Icyo kibazo nakimenye, turakorana na Polisi umunsi ku wundi, turakorana na DASSO ku buryo ubujura bumeze gutyo butari busanzwe , turabuhagurukira rwose dufatanyije n’izo nzego kandi burarangira.”

Amakuru avuga ko abakora ubwo bujura bihisha mu gishanga gikikije ako gace  bityo ko mu gihe cyaba kitaratunganywa byagorana kubuhashya.

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW