Musanze: Aho urubyiruko rukinira rukahabon Internet n’amakuru yo kwirinda Sida

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Urubyirko rwo mu Karere ka musanze rwishimira ko rwegerejwe ikigo Rwanda Health Initiative for Youth and women kirufasha kugira bumeyi ku cyorezo cya Sida no kukirinda.

Urubyiruko rujya gushaka Internet muri kiriya kigo rukahakura ubumenyi ku cyorezo cya SIDA

Ibi bivugwa n’urubyiruko rusura iki kigo ruvuga ko bibashimisha kuba aho rujya gukinira imikino itandukanye, gushakira internet n’ibindi ariho basanga amakuru ku kwirinda virusi itera Sida n’ubuzima bw’imyorokere.

Nshizirungu Moise w’imyaka 19 avuga ko yishimiye kuza hano bwambere aje gushaka internet no gukina imikino itandukanye akahavana amakuru amufasha kwirinda virusi itera Sida akanahava yisuzumishije.

Ati “Naje hano gukina biyari bwa mbere nibuka ko nakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye ndipimisha basanga ndi muzima bampa ikindi gihe cyo kugarukira nabwo basanga ndi muzima ubu mpakura udukingirizo buri uko mpaje.”

Nshizirungu Moise yakomeje avuga asambana n’abakobwa benshi bo mu kigero cye kuko nta mugore afite, ariko ngo akoresha udukingirizo akuye ku kigo cy’urubyiruko.

Kwizerab Cedric, w’imyaka 15 avuga ko nubwo nta dukingirizo akura kuri iki kigo ariko ko ahakura amakuru yuzuzanya n’ayo ahabwa iwabo.

Ati “Amakuru y’ubuzima bw’imyororokere no kwirinda Sida nyaganirizwa na Papa mu rugo ariko iyo ngeze hano nje gukina no kuri internet nabwo baratuganiriza rimwe na rimwe ku buzima bw’imyorokere no kwirinda Sida.”

Umunyama Jeannine uyobora iki kigo cya Rwanda Health Initiative for Youth and women avuga ko ari umwihariko w’urubyiruko kuko usibye kuhidagadurira hanabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

- Advertisement -

Ati “Baza hano baje gukina no gushaka internert bakaboneraho no kugirwa inama ku buzima bwabo, abashaka bakipimisha bagafata n’udukingirizo tubafasha kwirinda.”

Umunyana  yakomeza avuga  ko umubare mwinshi w’abahagenda ari urubyiruko baturutse mu Mirenge yose ariko usanga abaturuka mu ya kure abenshi baza ari abakundana (umuhungu n’umukobwa) baje kwipimisha Sida no gushaka ubujyanama.

Ikigo Rwanda Health Initiative for Youth and women gitanga amakuru, ibikoresho mu kwirinda Sida byafashije mu kugabanya imibare y’ubwandu bushya kuko ubu nta bantu benshi.

Umunyana ati “Ubu twavuga ko twishimira imibare tubona kuko dushobora gupima abantu barenga 70 buri kwezi tukabonamo abantu batarenze 4 mu mezi atandatu ari bo bafite agakoko gatera Sida.”

Iki kigo cyatangiye gukora mu mwaka wa 2017, cyakira urubyiruko rurenga 300 ku munsi, gusa icyorezo cya Covid-19 cyagoye imikorere yacyo kuko bakoraga iminsi 3 mu Cyumweru ubu bakaba bakora ibiri gusa.

Umubare w’abahagana waragabanutse kubera kubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwiza icyorezo cya Covid-19, bava ku mpuzandengo y’abantu 200 none ubu baza ari abantu 30.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW