Ngoma: Imbamutima za Mukakibibi nyuma yo kuvurwa amara agasubizwa mu mwanya wayo

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Mukakibibi Didaciene wari umaze imyaka 8 umunani agendana uburwayi bw’amara yasohotse hanze kuri ubu arishimira ko yakorerwe ubuvugizi akitabwaho n’abaganga, amara akaba yarasubijwe mu mwanya wayo .

Mukakibibi Didaciene wari umaze imyaka 8 umunani agendana uburwayi bw’amara yasohotse hanze

Uyu mubyeyi wo mu Murenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma yari amaze igihe kingana n’imyaka umunani afite uburwayi bw’amara ye yari hanze gusa aza kwitabwaho n’ibitaro bya CHUK .

Ku wa 5 Nzeri 2021 nibwo yajyanywe  n’imbangukiragutabara ku Bitaro bya CHUK  ndetse ahita atangira kwitabwaho nyuma y’inkuru ye  yavugaga ko ubuzima bwe butari bumeze neza.

Mukakibibi yabwiye UMUSEKE ko ku Cyumweru tariki ya 19 Nzeri ari bwo yavuye nu Bitaro amaze kuvurwa uburwayi bw’amara yari amaranye igihe, maze ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima ahita aherekezwa iwabo mu Karere ka Ngoma.

 

Yaje kurwara COVID-19…

Yavuze ko yageze mu rugo kandi ko yizera  ko yavuwe  neza keretse ibikomere byaho yabazwe ndetse ko yasabwe na muganga kujya ajya kwivuza buri Cyumweru .

Mukakibibi yavuze gusa ko akigera mu rugo yahise afatwa n’uburwayi ndetse  atangira gukeka ko ari Malaria nibwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Nzeri, 2021 yagiye kwivuza bamubwirwa ko yanduye COVID-19.

- Advertisement -

Yagize ati “Nazaga kwipfukisha nkataha, ubwo guhera ku wa Mbere nibwo natangiye guhinda umuriro ngira ngo ni ibimenyetso bya Malaria, nibwo uyu munsi navuze ngo nsubire kwa muganga, bansangamo COVID-19.”

Uyu mubyeyi yavuze ko afite impungenge zo kuba yari atarakira neza uburwayi yari amaranye igihe, none hakaba hajemo ubundi bwa COVID-19.

Mukakibibi afite abana batatu asanzwe abarizwa mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe, yavuze ko imibereho ye isanzwe itameze neza bityo ko yifuza gufashwa.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Ngoma, Kirenga Providence, aheruka kubwira UMUSEKE ko ikibazo cy’uyu muturage bakimenye ndetse bagiye bamufasha kugera kwa muganga mu gihe yabaga yahawe rendez-vous na muganga.

Kirenga yavuze ko ibisigaye bijyanye n’ubuvuzi Abaganga bazamwitaho gusa ko azitabwaho nk’umuturage w’Akarere.

Ati “Turakomeza kumukurikirana nk’umuturage wacu, ikindi ari mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe asanzwe afashwa.”

Uyu mubyeyi arasaba ko  harebwa uburyo afashwa kugira ngo atagirwaho ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 kubera imibereho itameze neza.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW