Ngoma : Umuturage arashinja CHUK kumutererana akabana n’uburwayi imyaka 8

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Mukakibibi Didacienne ukomoka mu Murenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma, arashinja ubuyobozi bw’ibitaro bya CHUK kumuterana, nyuma yo kuza agana ibyo bitaro aje kwivuza ibibyimba mu nda ariko bikamusiragiza.

Mukakibibi Didacienne umaze imyaka 8 agendana amara ye mu gitenge yasabye ubufasha.

Uyu mubyeyi nyuma yo gukorerwa isuzumwa, yaje kubagwa ibyo bibyimba maze amara arasohoka ariko ntiyasubizwa imbere ndetse ntiyanahabwa impamvu atasubijweyo none akaba amaze imyaka umunani  ataravurwa.

Mukakibibi w’abana batatu yabwiye UMUSEKE ko yagerageje gushaka uburyo bwose bwo kwivuza ndetse mu bihe bitandukanye yagiye agana abavuzi batandukanye nyuma yo gutereranywa na CHUK ariko nabwo ntibyagira icyo bitanga.

Yagize ati “Nagize ikibazo cyo kurwara mu nda, njya kwa muganga aho nkomoka mu Karere ka Ngoma, banyohereza ku Bitaro bya CHUK barambaga,amara bayarekera hanze.Bayarekeye hanze barambwira ngo ni njyende nyuma y’ukwezi nzagaruke.”

Yakomeje ati “ Ukwezi gushize ndagaruka barongera bampa indi gahunda (rendez-vous) y’amezi atatu , barongera bansubizayo.”

Uyu mubyeyi yavuze ko yakomeje kujya kuri ibyo bitaro ariko nabwo ntiyafashwa  ariko baza kumwohereza ku bitaro bya gisirikare I Kanombe.

Mukakibibi  yavuze ko nabwo yageze ku bitaro bya Kanombe ariko bamusaba ko yasubira ku kigo nderabuzima yaje aturutseho ndetse kuri ubu yabuze icyerekezo.

Usibye kuba agendana amara mu gitenge ari hanze,Mukakibibi usanzwe ari n’umupfakazi,  uburwayi bwamugizeho ingaruka mu muryango we kuko n’abana be ishuri barivuyemo  kubwo kubura amafaranga y’ishuri ndetse n’ibibatunga.

- Advertisement -

Ubuyobozi bw’ibitaro bya CHUK buvuga ko bugiye gucukumbura iki kibazo, bukamenya niba koko uyu mubyeyi yarahivurije ndetse n’umuganga waba waramurangaranye akaba yakurikiranywa.

 

Umyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiz mu Karere ka Ngoma,Kirenga Providence, yabwiye UMUSEKE ko ikibazo cy’uyu muturage bakimenye ndetse bagiye bamufasha kugera kwa muganga mu gihe yabaga yahawe rendez-vous na muganga.

Kirenga yavuze ko ibisigaye bijyanye n’ubuvuzi abaganga bazamwitaho gusa ko azitabwaho nk’umuturage w’Akarere.

Ati “Turakomeza kumukurikirana nk’umuturage wacu, ikindi ari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe asanzwe afashwa.”

Uyu muyobozi yavuze ko n’ikibazo cy’abana be bavuye mu ishuri baza kugiha umurongo hashingiwe ku byifuzo by’uyu mubyeyi.

Ibinyujije Ku rubuga rwa Twitter , Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko iki kibazo igiye kugikurikirana.

Uyu mubyeyi arasaba ko yavurwa kuko ubuzima bwe buri mu kaga ndetse ko ashobora kurwara indwara zindi zitandukanye.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW