Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Ubuyobozi bw’Ikipe y’Amagaju FC ikina mu Cyiciro cya Kabiri, bwahisemo kongerera amasezerano y’umwaka umwe, umutoza mukuru w’iyi Kipe, Niyibizi Sulaiman.
Umwaka w’imikino 2019-2020 ntabwo wabagendekeye neza nyuma y’uko hemezwaga ko Amagaju FC azakina imikino ya kamarampaka ariko kubera ko hari abakinnyi benshi b’iyi kipe basanzwemo icyorezo cya COVID-19, byarangiye ikuwe mu makipe yakinnye imikino ya kamarampaka.
Ibi ntabwo byabaciye intege, kuko hakomeje gahunda yo kongerera iyi kipe imbaraga, hagamijwe kongera guha ibyishimo abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe, cyane ko iyi kipe yahoze mu Cyiciro cya Mbere.
Ku wa Gatandatu tariki ya 4 Nzeri 2021, nibwo hafashwe icyemezo cyo kongerera amasezerano umutoza Mukuru w’Amagaju FC, Niyibizi Sulaiman.
Ibi bikozwe, nyuma y’uko andi masezerano uyu mutoza yari afite, yari atararangira kuko agomba kuzarangirana n’impera za shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri ya 2020-2021. Azatoza iyi kipe kugera mu mpera z’umwaka w’imikino 2021-2022.
Aganira na UMUSEKE, Niyibizi yavuze ko nta kindi ubuyobozi bw’Ikipe bumusaba kitari ukuyigarura mu Cyiciro cya Mbere.
Ati “Nta kindi Ubuyobozi bunsaba kitari ukuzamura Ikipe mu Cyiciro cya Mbere, kandi nidufatanya tuzabigeraho kuko dufite abakinnyi beza.”
Kugeza ubu, Amagaju FC yamaze kugura abakinnyi barimo Muhanuka Eric wakinnye muri Gasogi United, Police FC n’ayandi, Rubibi Bonk wahoze muri Bugesera FC, Uwingabire Olivier uherutse muri Gicumbi FC na Mugwaneza Pacifique uzwi nka Bébeto wakiniye Etincelles FC, Bugesera FC na Police FC.
- Advertisement -
Amagaju FC yamanutse mu Cyiciro cya Kabiri mu 2017-2018. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu 2011 nibwo iyi kipe yatangiye gukina mu Cyiciro cya Mbere.