Nyanza: Umusore yatswe icyuma n’umuhoro “yagendaga avuga ko ashaka guhorera nyina wapfuye”

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Mu Mudugudu wa Mugonzi, mu Kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza hari umusore witwaje umuhoro n’icyuma bikekwa ko yashakaga guhorere nyina wapfuye.

Umusore yagendaga avuga ko ashaka abamwiciye Nyina akihorera

Rwigema w’imyaka 19 y’amavuko yafatanywe umuhoro mushya n’icyuma abitoye aho bacuruza, byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Nzeri 2021.

Bamwe mu baturage bamubonye babwiye UMUSEKE ko uwo musore akunze kuba mu Mujyi atwaza abantu imizigo (umukarani) yari afite icyuma n’umuhoro mu mujyi wa Nyanza rwagati agenda avuga ngo “ndabamara mwanyiciye Mama.”

Bikekwa ko yabikoze nyuma y’aho amenye ko umubyeyi we (Nyina umubyara ) yapfuye ararozwe (ashinja abo mu muryango we) na se umubyara kuko Nyina yapfuye atakiri kumwe se.

Akavuga ko hari n’abandi bagize uruhare mu rupfu rwa nyina mu Mudugudu wa Gatsitsino yari yagiye gushakayo ngo ahorere nyina.

Agahinda, umujinya n’amagambo uriya musore yakoreshaga byateye ubwoba abaturage batuye mu Midugudu yagiye anyuramo, ya Mugonzi, Gatsitsino, Gakenyeri A, Kigarama, Gakenyeri B, no mu Mujyi wa Nyanza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide avuga ko amakuru bayamenye, ariko nta byinshi yavuga kuko yari mu nama.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko abaturage batabaje Police yaka Rwigema icyuma n’umuhoro yari afite atarabona abo yashakaga.

- Advertisement -

Bitewe n’uko agaragara nk’umuntu wagize ihungabana, akimara gufatwa yajyanwe ku bitaro bya Nyanza  ngo yitabweho n’Abaganga.

Nyuma yo kubona ko uyu musore afite ihungabana yajyanywe kwa muganga ngo yitabweho

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA