Nyaruguru: Minisitiri Gatabazi mu bikorwa bizamura abaturage, yasabye kutambuka umupaka

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney ubwo yasuraga Akarere ka Nyaruguru akagirana ibiganiro n’abaturage b’umurenge wa Ruheru yabasabye kwirinda kwambuka umupaka mu buryo butemewe mu rwego rwo kubungabunga umutekano, aboneraho kubibutsa ko bagomba kuzamura umusaruro  w’ubuhinzi kandi bakabyaza amahirwe bahabwa umusaruro biteza imbere.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye abaturage baruheru kwirinda kwambuka umupaka

Ibi yabibasabye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 8 Nzeri 2021, ubwo yageraga mu karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Ruheru, aho yatangizaga ibikorwa by’imirimo y’amaboko bigamije guha akazi abaturiye umupaka ahazakorwa matarasi. Ni mu ruzinduko rw’iminsi itatu Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu arimo agirira mu Ntara y’Amajyepfo.

Nyuma yo gufatanya n’abaturage ba Ruheru gukora amatarasi, Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney, yagiranye ibiganiro n’abatuye uyu murenge uhana imbibi n’igihugu cy’Uburundi. Abashimira uruhare bakomeje kugira mu kwicungira umutekano ari naho yahereye abasaba kwirinda kwambuka umupaka mu buryo butemewe.

Ati “Ndagirango mu mfashe tubashimire ku ruhare mukomeje kugira mu kwicungira umutekano. Leta izakomeza kubagezaho ibikorwaremezo n’imirimo ibafasha kwiteza imbere. Nagirango mbonereho mbibutse ko atari byo kwambuka umupaka mu buryo butemewe, mujyane abana mu mashuri nabo bige. Mukomeze mwicungire umutekano kandi mukomeze kurushaho kongera umusaruro w’ubuhinzi.”

Minisitiri Gatabazi yakomeje avuga ko amafaranga bakorera mu bikorwa bitanga akazi begerezwa bakwiye kuyakoresha mu kwiteza imbere aho kuyajyana mu tubari.

Ati “Turabasaba kwiga kwizigama ku mafaranga muba mwakoreye kuko yabafasha gukora imishinga mishya. Urubyiruko n’abandi mwahawe akazi kugirango mubashe kubona igishoro. Ntago mukwiye kuyajyana kuyanywera inzoga cyangwa ngo muyinezezemo. Mwatangirira ku mishinga mito mukiteza imbere ndetse imiryango yanyu.”

Aba turage batuye muri uyu murenge wa Ruheru uhana imbibe n’Uburundi bashimira ubuyobozi bukuru bw’igihugu budahwema kubazirikana. Bakemeza ko batazahwema kujyana na gahunda za leta.

Uyu mubyeyi n’umwe mu bahawe akazi muri ibi bikorwa byo gukora amatarasi, avuga ko mbere bari babayeho mu mpeshyi bajya guhaha mu Burundi, gusa ibi babicitseho kuko bahinga bakeza.

- Advertisement -

Ati “Kuba narahawe akazi byaramfashije, mbere twahingaga nabi ugasanga tujya guhahira I Burundi ariko ubu twarabiretse kuko dukorera mu gihugu cyacu ibyo duhinze bikadutunga. Ubu nta bana bakirwara bwaki kandi natwe abakecuru urabona ko dukomeye.”

Undi ati “Kubera leta yacu idukunda urabona ko yaduhaye akazi, ubu ntawukijya mu baturanyi b’abarundi gushaka akazi. Twabanje kuba muri Guma mu rugo ariko ubu nta bwigunge turimo kuko twahawe akazi tubona aho dukura agafaranga.”

Ibikorwa by’imirimo itanga akazi ku baturage baturiye umupaka mu murenge wa Ruheru, Akarere ka Nyaruguru byatangijwe na Minisitiri w’IUbutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, bizatanga akazi ku baturage bagera kuri 510 umuturage umwe akazajya ahembwa amafaranga igihumbi magana atanu ku munsi (1500Frw). Bakazakora amatarasi kuri hegitari 50.

Uyu mushinga ukazatwara agera kuri miliyoni 90 z’amafaranga y’u Rwanda, aho izigera kuri 50 zizasigara mu baturage ba Ruheru, biteganyijwe ko uyu mushinga uzamara igihe cy’amezi atandatu.

Mu zindi ngingo Minisitiri Gatabazi yibanzeho ubwo yaganiraga n’abaturage b’Umurenge wa Ruheru, harimo gukomeza kubaka amavuriro y’ibanze “poste de sante” muri buri kagari, umuhanda ugiye kubakwa uzajya ku ishuri rya Yanza, gukomeza guteza imbere ubuhinzi bw’icyayi, kubaka ubuhunikiro bw’imbuto n’ibindi.

Minisitiri Gatabazi akaba yahaye akabyizi abatuye Ruheru aho bahawe akazi ko gukora amatarasi
Minisitiri Gatabazi akaba yahaye akabyizi abatuye Ruheru aho bahawe akazi ko gukora amatarasi

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW