Perezida Kagame asanga gukora ibikomeye bihera ku byoroheje, ahazaza hakubakira ku bakiri bato

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko utagera ku rwego rwo gukora ibintu bikomeye utarahereye muri bito byoroheje kandi ufitiye ubushobozi maze ukagenda ukora bitewe n’ubushobozi uko bugenda buboneka, yongera gushimangira ko utakubaka ejo hazaza mu gihe wirengagiza abakiri bato kuko ari bo bazaba aho hazaza uba wubaka.

Perezida Paul Kagame yavuze uburyo yajyaga ahagarika imodoka ku muhanda agiye gutoragura imyanda

Ibi yabikomojeho kuri uyu wa Mbere, tariki 20 Nzeri 2021, ubwo yagiranaga ikiganiro n’umuyobozi mukuru  wa African Leadership University, Fred Swaniker, biciye mu kiganiro yatangije cyitwa The Room.

Iki kiganiro cyaberaga muri Kigali Convention Center cyari cyanitabiriwe n’abanyeshuri ba za Kaminuza basaga 600, ndetse n’abayobozi batandukanye barimo umuyobozi wa Mastercard Foundation n’abandi batumirwa.

Perezida Kagame yifashishije urugero rw’ukuntu yajyaga ahagarika imodoka agatoragura imyanda ku muhanda, maze avuga ko gukora ibintu bifatwa nk’ibikomeye bihera ku byoroheje benshi bita bito bakabyirengagiza kandi bidasaba amafaranga ahambaye.

Ati “Reka nguhe urugero rw’uyu Mujyi wa Kigali, uburyo wari umeze mu myaka 20 ishize utandukanye n’ubu, urebye ibikorwa remezo, isuku, n’ibindi ushobora kuvuga ko kubikora bikomeye. Ariko byose byatangiye mu myaka 20 ishize, aho twahereye ku byo dushoboye gukora.

“Ndibuka tuganira n’abagize Guverinoma ku buryo twagira Umujyi ukeye, twaravuze tuti dukeneye abaterankunga baduha amafaranga. Ariko ubwacu dushobora kuba hari ibyo dushoboye gukora tudategereza ko hari undi uza kubidukorera nko gutoragura agacupa kari mu muhanda.”

Perezida Paul Kagame yakomeje agaruka ku buryo yatoragura imyanda akayishyira aho yakagombye gushyirwa.

Ati “Ibyo nabigerageje ntangira kujya ntoragura imyanda iri ku muhanda nk’amasashi, uducupa, impapuro n’ibindi. Nasabaga imodoka zimperekeje guhagarara ariko ngamije gutoragura nk’iryo cupa, bati gute Perezida w’igihugu yakora ibyo. Rimwe na rimwe abantu barazaga bati ariko uyu afite kibazo ki? Gute yakora ibi, ariko ibyo ni ibintu byoroshye twakora bitadusaba gushora amafaranga menshi.”

- Advertisement -

Perezida Kagame ahamya ko kugira ngo ugere ku kintu kinini ugomba kubanza kwita kuri utwo tuntu abantu bita duto, kuko akantu kamwe ariko ka kugeza kuri ibyo. Gusa ngo iyo wirengagije utwo duto biragorana ko wagera kuri ibyo binini ushaka kugeraho.

Perezida Paul Kagame, yongeye gushimangira akamaro ko gukora ishoramari ku bakiri bato kuko aribo bazabaho ejo hazaza, bityo ngo ntiwakubaka ejo hazaza mu gihe abazahaba wabasize inyuma.

Ati “Iyo uvuga ejo hazaza uba uvuga abo bazaba aho hazaza no mu byo uri gukora  by’ejo hazaza, bakazabibamo. Abo tuba tuvuga ni urubyiruko rw’ubu. Ubuzima bw’igihugu bw’ejo hazaza bukwiye gushyirwaho n’abato dufite uyu munsi. Nkeka ko abantu bose babona ubudasa mu rubyiruko rw’ubu bakarushoramo imari  baba batekereza kubaka ejo hazaza.”

Perezida Kagame asanga abayobozi b’Afurika bakwiye gushyira hamwe nubwo buri gihugu kigira uburyo bwacyo gikoramo ibintu. Ku bw’ibyo ngo bakwiye kubaka umusingi uzagira icyo utanga haba kuri abo bayobozi ubwabo, igihugu ndetse n’abaturage.

Atanga urugero rw’u Rwanda rwahisemo gushora imari mu bakiri bato, ikoranabuhanga, ibikorwaremezo, kubaka inzego no gushyira hamwe abanyarwanda. Bityo ngo mu gihe ibyo byose byitaweho buri kimwe kizagerwaho. Ari naho yasabye abayobozi b’ibihugu b’Afurika gushora imari mu bakiri bato bityo ngo nta shiti ko buri kimwe kizagerwaho uko kifuzwa.

Mu kiganiro The Room, Perezida Paul Kagame yagiranye n’umuyobozi mukuru  wa African Leadership University, Fred Swaniker, yabajijwe ibibazo bigiye bitandukanye byagarukaga ku ngingo zigiye zitandukanye. Aho yavuze ko hari igihe kigera bigasaba gutekereza mu buryo burenze ubusanzwe.

Aha niho yahereye atanga urugero rwa nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho bagowe no kumenya aho bari buhere kuko hari abantu ibihumbi bari bariciwe ababo n’abandi bagombaga kugezwa mu nkiko kubera kwica abanyarwanda bagenzi babo. Iyo  ngo wareba wasangaga n’inkiko abo bakoze ibyaha bajyanwamo ntazihari. Bityo ngo biba bisaba gutekereza mu buryo bwisumbuye kugirango ubona inzira yo kugira aho ugera.

Anatanga inama y’uko utajya kwaka ubufasha undi muntu mu gihe wowe ubwawe utazi icyo ukeneye, bityo ngo mbere yok waka ubufasha ukwiye kubanza kumenya icyo ubashije gukora.

Perezida Paul Kagame yabajijwe na Fred Swaniker ibibazo bitandukanye ku ngingo zinyuranye

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW