Perezida Kagame yasabye ko hagabanywa ubusumbane mu kugerwaho n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bihendutse

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ubwo yari ayoboye inama ya komisiyo y’umuyoboro mugari wa interineti yavuze ko hakwiye kubaho ubufatanye mu ikoranabuhanga burenze umuyoboro mugari wa Internet, abantu bakagezwaho ibikoresho by’ikoranabuhanga bihendutse.

Perezida Paul Kagame yakomoje ku busumbane mu kugerwaho n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bihendutse, asaba ko hakwiye gukorwa ibirenze kugeza umuyoboro wa Internet ku bantu.

Perezida Kagame akaba n’umuyobozi w’iyi komisiyo y’umuyoboro mugari wa Internet, ibi yabigarutseho ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, tariki 19 Nzeri 2021, ubwo yari ayoboye inama ngarukamwaka y’iyi komisiyo, ni inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Perezida Paul Kagame, mu ijambo rye yakomoje ku busumbane mu kugerwaho n’ibikoresho by’ibikoranabuhanga bihendutse, avuga ko hakwiye ubufatanye burenze ku kugeza umuyoboro wa Internet ku bantu.

Ati “Reka mbanze ngire icyo mvuga mbere yo gutangira. Icya mbere ni uko ubufatanye mu ikoranabuhanga bukwiye kurenga kure umuyoboro mugari wa Internet. Biradusaba kuvanaho ikinyuranyo kiri mu kugerwaho n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bihendutse, serivise zijyana na ryo no kugerwaho n’amakuru n’ubumenyi mu ikoranabuhanga.”

Yakomeje avuga ko hakwiye kuzirikanwa akamaro k’abafatanyabikorwa ba komisiyo y’umuyoboro mugari wa Internet (Broadband Commission).

Yagize ati “Hakwiye kubona neza agaciro kari mu buryo bwose abafatanyabikorwa buzuzanya na komisiyo y’umuyoboro mugari wa Internet, nka Edison Alliance. Kunoza ubufatanye nk’ubwo bizashyiraho uburyo bw’ingenzi bwo gukorera hamwe.”

Perezida Kagame yashimangiye ko nta handi imbaraga za komisiyo y’umuyoboro mugari wa Internet (Broadband Commission) ziva mu ngamba n’ibitekerezo binyuranye komisiyo ishyira imbere bikaganirwaho.

Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga yanitabiriwe n’abandi bayobozi b’iyi komisiyo, harimo umuyobozi wa kabiri Carlos Slim n’abayobozi bayo bungirije Houlin Zhao na Audrey Azoulay.

- Advertisement -

Harimo kandi chairman wa World Economic Forum, Prof. Klaus Shwab, Minisitiri w’Intebe wa Barbados,  Mia Mottley na Minsitiri w’Intebe wa Peru.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW