Rayon Sports itegereje abakinnyi 3 b’abanyamahanga bamaze kumvikana na yo

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abafana ba Rayon Sports n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, abafana babwiwe uko ikipe ihagaze ndetse n’abakinnyi bagomba kongerwamo mbere y’uko shampiyona itangira, harimo abakinnyi 3 bumvikanye na yo bategerejwe kugera i Kigali.

Rayon Sports imaze iminsi igaragaza ko ishaka kunga ubumwe ikubaka ikipe ikomeye

Ni inama yahuje abakuriye za Fan Clubs za Rayon Sports na Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele ibera mu Nzove aho iyi kipe ikorera imyitozo ndetse n’umwiherero.

Yatangiye ku isaha ya saa y’ine n’igice. Mbere yo kwinjira mu nama, buri wese watumiwe yabanzaga kugaragaza ko yipimishije Covid-19 kandi ko ari muzima.

Umuyobozi wa Rayon Sports yabwiye abari muri iyi nama ko kugeza ubu ikipe ifite abakinnyi 13 bari bafigite amasezerano, biyongereyeho abandi batandatu bashya basinye, ariko bakazerekanwa mu gihe cyagenwe n’ikipe ya Rayon Sports ifatanyije n’abafatanyabikorwa.

Abandi bakinnyi b’Abanyarwanda bakomeye babiri bamaze gusinya imbanzirizamasezerano, bityo ikipe ya Rayon Sports ikaba ifite abakinnyi 21 muri 28 basabwe n’umutoza mukuru wa Rayon Sports, Masudi Djuma.

Perezida Uwayezu yabwiye abahagarariye abandi ko hari abandi bakinnyi b’abanyamahanga batatu bakinira amakipe y’ibihugu byabo bagomba kuza bahita basinya muri Rayon Sports kuko bo ngo urwego rwabo ruzwi.

Yanababwiye ko hari abandi bazaza mu igerragezwa, hanyuma hagasinyishwamo abakinnyi batatu.

Perezida wa Rayon Sports yamenyesheje abari bahagarariye abandi ko imyitozo y’ikipe “bakunda kwita iya rubanda” igomba gutangira muri iki Cyumweru.

- Advertisement -

Mu gihe gishize bamwe mu biyemeje kugwa inyuma ya Rayon Sports, bashinje Perezida wayo Uwayezu Jean Fidele kutabaha agaciro ubwo bajyaga kumureba ku biro bye bikarangira batavuganye.

Uwayezu Jean Fidele akomeje kugerageza guhuza ingufu z’Aba-Rayon

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

AMAFOTO@ Rayon Sports Twitter

UMUSEKE.RW