RGB yasabye abanyamakuru kurangwa n’imvugo igaragaza ububi bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB rwibukije abanyamakuru ko bakwiye gufata iya mbere mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina barangwa n’imvugo iryamagana kuko itangazamakuru rigera kure bityo byafasha kurirwanya ritaranaba bakebura abatwarwa no kwidagarura bakabogama nyuma yo kwibagirwa inshinganzo zabo z’ingenzi.

Umuyobozi mukuru wa RGB Dr Usta Kaitesi yasabye abanyamakuru kwibuka inshingano zabo bagakora kinyamwuga barwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi mukuru wa RGB, Dr. Usta Kaitesi, kuri uyu wa Kabiri, tariki 28 Nzeri 2021, ubwo yasozaga amahugurwa y’umunsi umwe yahuje abanyamakuru n’urubyiruko rw’abakorerabushake. Ni amahugurwa yateguwe na Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa barimo Urwego rw’Igenzura rw’Abanyamakuru RMC na UN Women abera ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.

Dr. Usta Kaitesi yashimangiye ko abanyamakuru bafite ibikoresho bikomeye kuko mu bushakashatsi bakora buri mwaka ku ishusho y’uburyo abaturage babona imiyoborere na serivise, abaturage babasubiza ko amakuru yose bayakura mbere na mbere mu itangazamakuru.

Ati “Abanyamakuru mu kwiye gufata umwanya mu kubaka indangagaciro zikwiye zo kubahana no guha agaciro umugabo n’umugore, nkeka ko udahaye agaciro umugore utagaha umugabo, ntugire ahantu uhurira n’umugore ngo umubone nk’umunyantege nke. Mufite ibikoresho bikomeye, mu bushakashatsi dukora buri mwaka abaturage batubwira ko amakuru menshi, ibyo bazi babikura mu bitangazamakuru.”

Yakomeje agira ati “Ikibi iyo kiswe kibi tuba turimo tukirwanya. Abakora umwuga w’itangazamakuru nabasabaga kugira imvugo igaragaza ububi bw’ihohotera rishingiye ku gitsina, nabivuze ingaruka ni nyinshi, ubukene, aho riri nta mahoro ahaba ndetse hagahora umwiryane kandi iri hohoterwa rigatuma abanyarwanda batagera ku cyo bifuza. Rero mwabasha kurwanya ihohoterwa rishingiye ku  gitsina ritaranatangira.”

Dr. Usta Kaitesi yongeye gukebura abanyamakuru ku buryo batangazamo inkuru z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko akenshi amakosa bayavuga nk’ay’uwahohotewe .

Yagize ati “Ikindi ntifuza gutindaho n’uburyo muvuga ihohoterwa rishingiye ku gitsina iyo ryabaye, hari ubwo murivuga ugasanga amakosa yose yabaye ay’uwahohotewe. Uko byagenda kose nta giha uburenganzira uhohotera guhohotera utitaye ku ikosa ryabiteye n’izindi mpamvu zabiteye.”

Usta Kaitesi yavuze ko amakimbirane yo mu muryango buri wese abifitemo uruhare mu kuyarwanya kuko ariyo ntandaro y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bityo ngo ijwi abanyamakuru bafite ryafasha mu kunoza urwo rugendo rwo guhangana nayo makimbirane. Avuga nta mahitamo abantu bafite yo kutarwanya ihohoterwa.

- Advertisement -

Umuyobozi mukuru wa RGB, yaboneyeho gusaba ko habaho ubufatanyabikorwa n’inzego zose, bityo ngo nihubakwa itangazamakuru rikomeye rizafasha mu guha inkuru abanyarwanda zifite ubuziranenge. Atanga urugero rw’umugabo wabajijwe uko yumvise bimeze ubwo yasabwaga gusubiramo ibyamubayeho ari mu rukiko agasubiza ko yumvaga asa nuwongeye guhohoterwa mu cyumba cyuzuye abantu. Bityo ng’abanyamakuru bakwiye kuzirikana ibyo babaza uwahohotewe kuko bashobora ku mukomeretsa.

Ati “Niba umunyamakuru akomeza kubaza ikintu bamubwiye, bishobora kumutera ihahamuka. Kuba hari imbaraga zifasha abahohotewe twagakwiye kuzishira mu kugira bake cyane cyangwa ntihabe n’umwe, ku buryo n’uwahohotewe byoroha kumuha ubuvuzi n’ubutabera.”

Dr. Usta Kaitesi, nk’umuyobozi w’urwego rufite mu nshingano kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru yijeje ko bagiye kurushaho kubongerera amahugurwa ajyanye n’ubunyamwuga bwifuzwa. Ashimira abanyamakuru bakora inkuru zicukumbuye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Asoza yibutsa inshingano z’itangazamakuru.

Yagize ati “Nagirango nshimire abanyamakuru baduha inkuru nziza ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu bihembo tujya dutanga. Tubona inkuru zicukumbuye nziza zigaragaza ibikorwa kugirango umuntu utakabaye yashingirwa afatwe nk’uwujuje ibyo kugirango ashyingirwe, itangazamakuru rikora ibyo rifasha inzego sose mu gukurikira iri hohoterwa.”

“Inshingano z’itangazamakuru ni eshatu z’ingenzi, kumenyesha abantu amakuru, guhugura abantu  bakabwira ngo iki kintu kirazira kikaziririza ku buryo n’ubikoze amenye ko akoze ikizira. Iya gatatu ni ukwidagadura, abantu bidagadura bashaka views usanga banidagadura aho bidakwiye, ibyo bikwiye guhinduka.”

Aha niho yahereye asaba ko abanyamakuru batagakwiye gutwarwa no kwidagadura ngo bibagirwe za nshingano zo kwigisha no guhugura rubanda, akenshi bakazitanga babogamye cyangwa zitesha agaciro umwuga.

Asoza avuga ko itangazamakuru rifite umwanya ukomeye mu kurinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina na mbere y’uko riba.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW