RIB yataye muri yombi umunyamakuru ukekwaho gusambanya umwana nyuma yo kumusindisha

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umunyamakuru wa Radiyo imwe yo mu Mujyi wa Kigali yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kubera gukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17 nyuma yo kumuha ibisindisha.

Iki cyaha uyu munyamakuru akurikiranyweho yagikoze tariki 5 Nzeri 2021, agikorera mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera, Akagari ka Nyabisindu mu mudugudu wa Rugarama. Akaba yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Nzeri 2021.

Aya makuru yitabwa muri yombi ry’uyu munyamakuru UMUSEKE wayahamirijwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B. Thierry.

Ati “Nibyo RIB yafunze umunyamakuru wa radiyo, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17, yamusambanyije nyuma yo kumuha ibisindisha.”

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yibukije ko batazihanganira uwo ari we wese wishora mu byaha by’ubugome byo gusambanya abana, asaba buri wese gufatanya na RIB mu guhashya abasambanya abana kuko ari amahano.

Yagize ati “Abasambanya abana ntago tuzabihanganira, ntago tuzagoheka kubarwanya no kubakurikirana ngo baryozwe ibi byaha. Buri wese mu kazi akora afatanye na RIB duhashye abasambanya abana. Iki cyaha ni amahano kandi kigomba gucika mu muryango nyarwanda, abantu badufashe duhashye ibi byaha aho bibera mu ma karitsiye, mu mashuri n’ahandi.”

Yakomeje avuga ko iki cyaha kigomba gucika kuko umuryango nyarwanda na RIB batazakomeza kwihanganira ko gikorerwa abana b’u Rwanda.

Uyu munyamakuru akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera kugirango iperereza rikomeze ngo akorerwe dosiye ashyikirizwe Ubushinjacyaha.

- Advertisement -

Icyo itegeko rivuga

 Icyaha cyo gusambanya umwana gihanwa n’ingingo ya 4 y’itegeko No 69/2001 ryo kuwa 8/11/2019 rhindura itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Uhamije n’urukiko iki cyaha cyo gusambanya umwana, ahanisha igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW