Rusizi: Imwe mu nzu zikorerwamo ubucuruzi yafashwe n’inkongi y’umuriro

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ibi byatangiye kuba saa sita z’ijoro zibura iminota itanu kuri uyu wa Mbere, nibwo umuriro watangiye kwaka uhereye inyuma mu gikari cya Farumasi y’uwitwa Eurade mu Mujyi wa Rusizi.

Umuriro watangiye mu masaha y’igicuku mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri

Umwe mu bazamu bakorera hafi y’ahahiye yabwiye Umuseke ati “Inzu y’umucuruzi witwa Eurade ucuruza Farumasi niho umuriro watangiriye mu gikari cyayo. Niho hari gushya uretse ko imbere baciye imiryango bari gusohora ibintu byari birimo, mu marembo agera mu muhanda ndabona hari buze kurokoka.”

Yaganiriye n’Umuseke bikirimo kuba, ako kanya ngo Polisi ishinzwe kuzimya inkongi yahise ihagera n’abacururiza muri iyo nzu barahagera batangira guhangana n’umuriro bagabanya ingufu wari ufite.

Umwe mu bakorera muri iriya nzu yahiye witwa Ntakirutimana Sostene yabwiye Umuseke ati ”  Hano kuri Farumasi yitwa IRAFASHA niho hahiye, umuriro wahereye mu gikari. Twahamagawe n’abashizwe umutekano barimo abazamu tuza twirukanka, cyakora abaturage batabaye bagerageza guca imiryango ibintu turabisohora.

Yavuze ko hari ibyangiritse byo muri Farumasi n’iby’uby’ubundi bucuruzi busanzwe.

Ubwo twavuganaga bikiba yagize ati “Ubu tuvugana Polisi yamaze kuhagera, kizimya mwoto yahageze bari gushaka uko bazimya, ntabwo turamenya niba ahakorerwa resitora nta bantu bararamo ngo babe bahasize ubuzima kugeza ubu nta we turabona.”

Amakuru y’ibyangiritse ndetse niba ntabahasize ubuzima ntabwo turabimenya kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, turacyakurikirana.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, KAYUMBA Ephrem yabwiye UMUSEKE ko na we ataramenya ibyangiritse kuko ari mu nama.

- Advertisement -

Nomero y’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba twayihamagaye twitabwa n’undi muntu atubwira ko bari mu nama.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Muhire Donatien
UMUSEKE.RW / i Rusizi