Rwamagana: Guverineri Gasana yavuze ko badashaka bomboribombori hagati y’abayobozi n’abaturage

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Mu nama ya Komite mpuzabikorwa y’Akarere ka Rwamagana, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yibukije abayobozi b’inzego zitandukanye bo muri aka Karere ko nta bomboribombori bifuza hagati y’umuyobozi n’umuturage kuko umuturage ari uw’agaciro.

                                                 Guverineri CG Emmanuel K Gasana avuga ko umuturage ari uw’agaciro.

Ibi yabivugie mu nama ihuza abayobozi kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku rwego rw’Akarere yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Nzeri 2021, yabereye mu cyumba mberabyombi cya G.S St Aloys Rwamagana.

Guverineri Gasana yasabye abitabiriye inama kwita ku iterambere n’ubumwe bw’Abanyarwanda kuko ari zo mbaraga shingiro z’igihugu, abasaba kwimakaza no kunoza imikoranire y’inzego n’abaturage ndetse no gukorera ku mihigo kuko bizana impinduka.

Guverineri CG Gasana yakomeje asaba abayobozi b’inzego zitandukanye mu Karere ka Rwamagana kurwanya ruswa n’akarengane no guharanira kugira Umudugudu utagira icyaha no kurushaho gukumira no kurwanya Covid-19.

Ku myitwarire y’abayobozi imbere y’abaturage, yabibukije ko umuturage adashobora kwishima mu gihe atahawe serivisi nziza ari nayo ntandaro y’inkuru zimaze iminsi zigaragara abaturage bashyamiranye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Ntara y’Iburasirazuba.

Yagize ati “Izo bomboribombori ntabwo twazishakaga, niyo mpamvu twifuje ko twahura kugira ngo tuzibe icyuho cyari gihari, twibanda ku ndangagaciro dukora kinyamwuga.”

Avuga ko abayobozi bagomba gukora kinyamwuga no kunoza imyitwarire imbere y’abaturage.

Ati “Umuturage ni uw’agaciro akwiye kubahwa kandi abanyarwanda bagomba kugira umutekano, ituze, uburenganzira n’amahirwe angana n’imibereho myiza.”

- Advertisement -

Inama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere igenwa n’itegeko nº 87/2013 ryo kuwa 11/09/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere y‘inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage, nk’urwego nyunguranabitekerezo ku iterambere n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta mu Karere.

Muri iyi nama kandi Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yagaragarije abagize komite mpuzabikorwa y’Akarere uburyo inkeramihigo z’Akarere ka Rwamagana zashyize mu bikorwa imihigo zari zarahize mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021.

Abayobozi bo mu nzego z’ibanze mu Karere ka Rwamagana bari bitabiriye iyi nama.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab agaragaza ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Amafoto: @Rwamagana_District

NDEKEZI JOHNSON/ UMUSEKE.RW