Seif wari mu bashakishwa na Rayon Sports yasinyiye AS Kigali

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

AS Kigali yamaze gisinyisha umukinnyi ukina mu kibuga hagati, Niyonzima Olivier Seif watandukanye na APR FC ikipe yamuhaye amasezerano y’imyaka 2.

As Kigali yatangaje ku mugaragaro ko yegukanye Seif

Rayon Sports ni yo yavuzwe cyane mu zishaka uyu mukinnyi.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Nzeri 2021 nibwo AS Kigali yasinyishije Niyonzima Olivier Seif amasezerano y’imyaka 2.

Niyonzima Olivier Sefu usanzwe unakinira ikipe y’igihugu Amavubi, ni umwe mu bakinnyi AS Kigali isinyishije ngo bazayifashe kugera ku ntego iyi kipe ifite mu mikino nyafurika, aho izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup.

Kugeza ubu Niyonzima Olivier Sefu wasezerewe n’ikipe ya APR FC imushinja imyitwarire mibi, ntarabona urupapuro rumurekura “release letter”, aho we yatangaje ko yizeye kuzarubona vuba, ko byatewe no kuba atarabonye umwanya kubera kujya mu ikipe y’igihugu.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama 2021 nibwo ikipe ya APR FC yatangaje ko itazakomezanya na Niyonzima Olivier Seif bari batangaje ko bongereye amasezerano y’imyaka 2.

Niyonzima Olivier Seif yakiniye ikipe ya Rayon Sports kuva muri 2015 kugeza 2019, kuva 2019 kugeza 2021 umukinnyi w’ikipe ya APR FC.

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW